RFL
Kigali

Korali La Fraternite mu giterane gikomeye yatumiyemo korali Gahogo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/09/2019 18:15
1


La Fraternite ni korali ibarizwa mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi muri Paruwasi ya Runda ku Mudugudu wa Ruyenzi. Kuri ubu igiye gukora igiterane gikomeye cyo kumurika umuzingo w’indirimbo zabo z’amashusho bise “Kina Mwanzo”.



Ni igiterane biteganijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2019 aho Korali la Fraternite ya ADEPR Ruyenzi izahuriramo na Korali Gahogo ibarizwa muri ADEPR Gahogo mu karere ka Muhanga. Ni igiterane kandi kizabera kuri Stade yo ku Ruyenzi aho buri wese atumiwe cyane ko bahisemo gukorera ahagari kugirango buri wese azisanzure

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Umuyobozi wa La Fraternite Nshimyumuremyi Semy, avuga ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko biteguye kunezeza abantu bose bazaza mu giterane. Yagize ati: ”Icyo dusaba abantu ni ukuza tugafatanya guhimbaza Imana, ibintu biteguye neza ku buryo tuzisanzura mu guhimbaza Imana. Korali Gahogo izaba ihari kuva mu gitondo ituririmbira za ndirimbo zabo dukunda.”

Korali La Fraternite yavutse mu mwaka wa 2002 nyuma yo guhuza korali ebyiri zabarizwaga ku mudugudu wa ADEPR Ruyenzi. Icyo gihe zabyaye iyi Korali itangirana imbaraga bishingiye mu masengesho ndetse no kwiyubaka mu bushobozi.

Mu mwaka wa 2016 nibwo La fraternite binjiye mu nzu itunganya indirimbo z’amajwi bityo bakora umuzingo w’indirimbo zigera kuri 12 zanakunzwe na benshi binayihesha kumenyekana. Izo ndirimbo bamaze igihe bazikorera amashusho ari nayo bagiye kumurika bafatanyije na Korali Gahogo. Iki giterane kizatangira ku gicamunsi kuva saa munani z’amanywa kuri stade ya Ruyenzi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Paul4 years ago
    Nanjye rwose nzaba mpari. Imana izanshoboze.





Inyarwanda BACKGROUND