RFL
Kigali

Ubukire ni umugisha uvukanwa cyangwa buraharanirwa? Menya ibyo inzobere zibivugaho n’inama ziha abakiri bato!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/09/2019 20:34
6


Mu buzima umuntu ahora afite inyota yo gutera imbere mu bukungu ndetse benshi dufata ubukungu nk’itsinzi abandi tukavuga ko ari isoko y’icyubahiro bukaba n’inkingi y’ibyishimo. Ese kuki abantu bamwe batera imbere abandi bikanga? Ubukungu ni umugisha uvukanwa se cyangwa buraharanirwa? Byose tugiye kubireba muri iyi nkuru!



Ni kenshi duhora twibaza kuki abaturanyi cyangwa abavandimwe bakora bakiteza imbere twe bikanga kandi akenshi tunabona tubarusha kwinjiza amafaranga. Aha bamwe duhita dutangira kwibaza niba ari uko baturusha amahirwe cyangwa ari ugukora cyane? Ibi ni naho benshi mu batizera Imana bahita bajya mu bapfumu gushaka intsinzi yo gutsirika inyatsi ndetse n’imyaku baba bibwira ko ari byo bibabuza kugera ku ntego zabo. Nyamara aha usanga ari twe tubigiramo uruhari runini kuko hari igihe ushobora kuba ukora cyane ariko udakora neza.Abakire 5 ba mbere ku Isi

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ubutunzi bw’isi 80% bufitwe n’abantu 20% by'abatuye isi. Ni ukuvuga ko abantu bagera kuri 80% mu batuye isi batunze 20% y’ubutunzi bw’Isi. Uyu mwaka wa 2019 imibare igaragaza ko abantu batuye Isi bangana na miliyaridi 7.7 ukuri guhari ni uko ubutunzi bungana na 80% by’ubutunzi buri ku Isi butunzwe n’abagera kuri miliyaridi 1.54, noneho miliyaridi 6.16 nabo bagasigara basaranganya 20% y’ubutunzi buri ku Isi. Ikibazo ni iki "Ese abantu miliyaridi 1.5 muri miliyaridi 7.7 ni bo bafite amahirwe ku Isi kurusha abandi?"

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere mu bijyanye n’iterambere rya muntu “Brian Tracy” mu gitabo cye kitwa “The Luck Factor”, yavuze ko amahirwe ari imbarutso y’intsinzi mu buzima ariko agashimangira ko amahirwe atari impanuka aharanirwa. Akomeza avuga ko amahirwe mu buzima ari twe tuyahamagara. Brian Tracy mu bushakashatsi yakoze akabugaragariza muri iki gitabo, avuga ko amahirwe tuyahamagara binyuze ku ntego twiha mu buzima, uburwo dukoresha igihe cyacu, uburyo duha agaciro ibintu by'ingenzi mu buzima bwacu, uko twihangana mu gihe duhuye n’inzitizi mu nzira y’iterambere ndetse n’uburyo tumenya gufata imyanzuro mu buzima.

Umuyobozi wo muri kaminuza ya standford “James Plummer dean of the school of engineering” ubwo yavugaga mu biganiro bya Alpbach, bamubajije impamvu akenshi udushya ndetse n’ibigo bikomeye cyane cyane mu ikoranabuhanga ryiganjemo imbuga nkoranyambaga usanga bikunze gutangizwa n’abanyeshuli bo muri kaminuza zo muri Amerika. 

Uyu mugabo yasubije avuga ko mu mahame yo muri kaminuza zabo akenshi iyo bigisha abanyeshuli banabatoza gufata umwanzuro ndetse no kutagira ubwoba bwo gutsindwa kuko baba bababwira ko gutsindwa ari intango y’instinzi kandi bakababwira ko uwakoze ikintu agatsindwa aba atandukanye n'utagize icyo akora. Aya magambo y'uyu mugabo aza ashimangira ko mu buzima tugomba kubaho dufite umuhate wo gukora cyane kandi tukagerareza kenshi cyane ndetse ahamya ko ko nta gihombo kiba mu gukora.

Ibyo inzobere zitandukanye zivuga kubijyanye n’ubutunzi n’uburyo bushobora gushingira kumahirwe cyangwa ntibuyashingireho.

1. Bill GatesUyu mukire wa 2 ku isi avuga ko amahirwe nta ruhari agira mu nzira njya bukire amagambo yanditse mu gitabo cye kitwa “Stupid, Ugly, Unlucky, and RICH”. Iyi ntiti mu ikoranabuhanga rya mudasobwa yakuze ababyeyi bashaka ko izavamo umunyamategeko ndetse yanayize imyaka ibiri muri kaminuza ya Havard gusa iki gihe yigaga akora amahugurwa ku bijyanye na mudasobwa nyuma aza kuva mu ishuri ajya gushinga ikigo cyanatumye aba ikirangirire mu ruhando rw'abatunzi. 

Amagambo ari muri iki gitabo Bill Gates yayasubiyemo ubwo yari yitabiriye TED Conference avuga ko mu bwana bwe amahirwe yagize ari uko yakuze abasha kubona mudasobwa nyuma aza gukora cyane ndetse ashyiramo umuhate watumye abona ahantu ajya kwihugurira mu bijyanye n'ubu bumenyi. Bill Gates avuga ko ngo code yanditse bwa mbere bamubwiraga ko zanditse nabi cyane ntaho zamugeza, bamara kumubwira ibi akagenda ashyiramo imbaraga bugacya baza bakamubwira ko atari bibi cyane ariko ko agomba kubikora bikaba neza.

Nyuma yaje gutera imbere bigera aho bamubwira ko yabikoze neza cyane ariko agifite urugendo. Bill Gates yatangaje ko kuba ataracitse intege ndetse akajya agerageza gukora neza kandi cyane ari byo byamufashije kugera ku byo afite atari amahirwe yagize. Ikindi ni uko mu ntangiriro uyu mugabo yakunze kujya arara mu biro bye arimo gukora bwacya abakozi bakagaruka ku kazi bagasanga yasinziriye ku ntebe.

Uyu mugabo avuga ko umuntu w'umunebwe ari we ugira icyizere ko azatera imbere biturutse ku mahirwe kandi ibi kuri we yemera ko bidashoboka ari nko kwikirigita ugaseka. Ibi abishimangira avuga ko hari abandi bana babonye mudasobwa ariko batageze ku byo yagezeho. Ahera aha atangaza ko byose impamvu yavuga ari uko yakoze akagira ubuhanga ndetse agatecyereza uko yabibyaza amafaranga. Atanga inama y'uko abantu bagomba gukora cyane ndetse bakirinda gucika intege mu byo bakora kandi bakumva ko nta muntu ugomba kubafasha kugera aho bashaka kugera batabigizemo uruhari.

2. Jack MaUmukire Jack Ma, ni umwe mu bantu bamaze kuba ibirangirire kubera ikigo yashinze gicuruza kuri murandasi kitwa “Alibaba”. Uyu mugabo ni umwe mu bantu bakunze kugaragara bavuga ku rubyiruko ndetse n'uburyo rufite amahirwe menshi kurusha ayo we na bagenzi be bari bafite mu gihe bari bato. Jack Ma ntabwo yemera ko ubutunzi cyangwa iterambere rishingiye ku mahirwe ribaho na gato. 

Uyu muherwe wa 21 ku Isi yemera ko hari inkingi z’iterambere kurusha ibindi byose. Icya mbere avuga ko ugomba ukabanza ukamenya icyo ushaka gukora, icya kabiri menya uko ushobora kugikora, icya gatatu ni ukumenya igihe ushaka kuzagikora ndetse n’igihe bizagufata kugera ku cyo wiyemeje. Yongeraho ko icya mbere mu buzima ari ukwiyubaha ndetse ukagira n’ikinyabupfura ukamenya kubana n’abantu naho iby'amahirwe ntabikozwa.

3. Diego Liechti na Claudio LodererDiego Liechti

Aba bagabo ni inzobere zo mu gihugu cya Switzerland muri kaminuza ya Bern. Ku bushakashatsi bakoze ku bijyanye n’ishoramali bemeza ko nibura ikigero cy'amahirwe mu iterambere ry’ubukungu kingana na 17%, ni ukuvuga 83% bemeza ko byose bituruka kuri nyir'ubwite kugira ngo atere imbere. Izi nzobere mu bushakashatzi zakoze zemeza ko abantu bagera kure bishingira ku gukora cyane, gusobanukirwa ibyo bakora ndetse bakavuga ko n’uburezi bubigiramo uruhari bakanashimangira ko kugira intego mu buzima ari yo ntango y'iterambere rihamye.

4. Richard BransonRichard Branson mu gitabo cye “The Virgin Way” avuga ko intsinzi mu buzima iharanirwa kandi ko bisaba kudacika intege. Muri iki gitabo yatanzemo urugero rw’umukinnyi wa Golf aho avuga ukuntu yari arimo gukina ku mukino wa nyuma w’irushanwa akaza gutsinda igitego cyarokoye ikipe ye noneho abantu bari kogeza umupira bakaza kubyita amahirwe agize, gusa uyu mugabo ntabwo yigeze yemeranya n'aba bantu bavuze ibi kuko yahise ababaza ati “Amahirwe ya he?” 

Aha yahise abasubiza ati “Muzi amasaha yamaze yitoza kugira ngo azatsinde igitego nk'icyo yari atsinze?" Akomeza avuga ko yabajije abakinnyi bitoreje hamwe n'uyu mukinnyi bose bahamya ko ari ibintu yitoje. Ibi ni nabyo iyi nzobere yagendeyeho nayo yemeza ko mu buzima kugera ku ntego bisaba gukora cyane kandi ukamenya n’uburyo ukora neza, kuko aha ni ho uyu mugabo avuga uburyo ushobora kwibwira ko ukora cyane ariko ukora nabi mu buryo budashobora kuzakugeza ku ntsinzi. Gusa avuga ko abantu bato bakagomye gukora neza kandi cyane, bakabaho bafite intumbero y’ibyo bashaka kugeraho.

Ese niba abantu babiri bakora akazi kamwe kandi bahembwa angana kuki umwe ashobora gutera imbere undi bikanga?


Aha akenshi iki kibazo benshi turacyibaza nyuma bikaza kurangira tubuze igisubizo tukaza gufata umwanzuro ko umwe aba afite amahirwe undi ntayo afite. Ukuri guhari ni uko byose biterwa n’intumbero ya buri umwe, urugero niba bose bahembwa ibihumbi 300, ugasanga umwe iyo bahembwe afata ibihumbi 150 akabyizigama andi akayishyura ibindi nkenerwa mu buzima, undi yayafata akumva ko azahita ajya mu kabari ndetse akanagura imyenda myiza, amafaranga asigaye akazayarya agashira ntacyo yizigamye, ni ukuvuga aha ba bantu babiri bose bamaze kugira intumbero zitandukanye.

Umwe wa mbere wafashe amafaranga akayazigama umwaka uzashira afite agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 800 birashoboka ko hari n’inyungu azaba yaramaze kubona ari na hafi kugera kuri miliyoni 2. Uyu muntu umaze kugira aya mafaranga aha azaba afite ubushobozi bwo kuba yagira umushinga uciriritse yatangiza kandi wunguka. Birashoboka ko imyaka izajya kuba ibiri hari intambwe amaze gutera naho wa wundi uyakoresha nabi ntaho azaba agana. 

Ikibazo kizaza wa wundi uyakoresha ibintu bidashobotse kandi bitunguka azatangira kuvuga ngo wa wundi wa mbere ni amahirwe yagize mu buzima kugira ngo agere ku byo afite kandi icyabaye ni ukwigomwa ndetse n'intumbero yo kugera ku byiza. Benshi mu bakoze ubu bushakashatsi kuri iyi ngingo bahuriraho ni uko bemeza ko iterambere rya muntu rituruka ku mutimanama we, intumbero afite mu buzima ndetse n’ikigero cyo kwigomwa kugira ngo agere ku ntego aba yarihaye.

Ese ijambo ry’Imana rivuga iki ku bijyanye n’iterambere rya muntu rizanwa n'amahirwe cyangwa bisaba gukora ?Ibi twabonye byose bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’abantu bisozwa n’ijambo ryanditse mu gitabo cya Bibiliya cyahumetswe n’Imana nk'uko abemeramana babyizera aho mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 3 umurongo wa 17–19, batubwira ko Imana yabwiye Adam ko azajya arya ari uko yiyushye akuya ubwo yashukwaga n’umugore we ”Eva” wabanje nawe gushukwa n’inzoka. 

Kurya wiyushye akuya byabye nyuma yo kwirukanwa muri Eden ari nabyo benshi bemera nk'intangiriro y’ubuzima busaba gushishoza ndetse n’imbaraga. Icyo ibi byanditse muri bibiliya bitubwira ni uko tugomba gukora niba dushaka kugira aho tugera. Mu buzima twige gukora neza kandi dukunde ibyo dukora, amahirwe naza bizadufasha cyane ariko tureke gushyira amaboko mu mifuka ngo amahirwe azizana.

Sources: thriveglobal.com, vulcanpost.com, thepurposeisprofit.com, yashnews.com na ostaustria.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hagengimana Felicien4 years ago
    Murakoze kumugura rwose ndumva ndushijeho konjyera gukora cyane kugirango njyere kunego yanjye
  • Augustin4 years ago
    Ko Bibiliya ivugako mu gihugu hatazabura abakene n'abatindi wowe ubibona ute?
  • Bunani theogene3 years ago
    Murakoze nutuhe tuntudutoya twatangiriraho atari ibihenze?
  • MARIYAMUNGU Sylvere3 years ago
    Cyanecyane "gukora" na bibliya irabivuga. ... Murondere muzoronka... Matayo 7:7. ..Ukwizera kutari n ibikorwa kuri kwonyene, kuba gupfuye... Yakobo 2:17.
  • Jean Claude HABIMANA1 year ago
    Ibyo nange mbiciyeko akarongo nshyiraho n'akadomo. Rwose kugira intego noneho ugakora werekeza ku ntego yawe nibyo bizana intsinzi.
  • Habimana Claude 2 months ago
    Hello gukora cyane bituma umuntu ajyera kure Amahirwe avamugukora cyane





Inyarwanda BACKGROUND