RFL
Kigali

Emma Daniel yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Nahisemo' -VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/09/2019 17:38
0


Umuramyi Emma Daniel ubarizwa mu itorero rya New Life Bible Church Kicukiro yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Nahisemo' -



Daniel Emma ni umwe mu baramyi bivugira ko yaje gushimangira kuramya nk'uko ijambo ry'imana rivuga ngo “Igihe kirageze aho abaramya bakwiye kuyiramya mu kuri ndetse no mu mwuka.”

Indirimbo nshya Nahisemo n'indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu kugira ibyiringiro mu kiganiro kigufi Emma yahaye INYARWANDA yadutangarije ko muri iyi minsi abantu bagira ubwoba bwo gupfa kubera batazi aho bazajya nyuma y'ubu buzima Ati: "Mubyukuri ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ugushishikariza abantu kutagira ubwoba ngo batinye urupfu, urebye akenshi abantu batinya urupfu kubera bataba bizeye aho bazajya nibamara gupfa."

Emma yakomeje adutangariza ati: "Iyo umuntu afite ibyiringiro ntabwoba agira yewe niyo rwaba urupfu cyangwa ibihe arimo ntabwoba agira."

Bamwe mu bakozi b'Imana bagaragara muri iyi ndirimbo harimo n'umunyamakuru wa Royal Fm Lavie   

Muri iyi ndirimbo uyu muramyi agaruka ku buzima burangwa n'ibyiringiro, butegereje kuzabana n'umwami Yesu yizeye. 

Aya amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe mu busitane bwa New Life Bible Church akorwa na G-Negro.     

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Nahisemo'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND