RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Facebook iri ku isonga mu kugabanya ibyishimo ndetse n’imibanire myiza mu bantu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/09/2019 9:54
0


Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya UC San Diego no muri kaminuza ya Yale bwagaragaje ko Facebook iri guhungabanya ibyishimo ndetse n’imitecyerereze y’abantu bayikoresha cyane. Inzobere zo muri izi kaminuza zagaragaje ko muri iyi minsi abantu bari kugira ikibazo cyo kubura ubumuntu kubera uru rubuga.



Holly Shakya umwarimu muri kaminuza ya UC San Diego na Nicholas Christakis wo muri kaminuza ya Yale, bamaze igihe kingana n’imyaka 2 bakora ubushakashatsi bwaje kuza bwemeza ko uru rubuga ruri ku isonga mu kugabanya ubumuntu mu batuye Isi. Aba bagabo bamaze igihe bakora ubushakashatsi ku bantu bagera ku 5,208,  byagaragaye ko abantu bakoreweho ubushakashatsi mu gihe bamaze bakoresha Facebook yabagizeho ingaruka zishingiye ku myitwarire y’ubuzima yiganjemo ibijyanye n’ibyishimo ndetse n’ubumuntu.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’izi mpuguke buvuga ko abantu bakagombye kugabanya umwanya bamara bakoresha izi mbuga nkoranyambaga kubera zigabanya umwanya abantu bamara bitecyerezaho ndetse n’umwanya bashobora kumara batecyereza ibyabafasha gutera imbere ahubwo bakajya bazikoresha mu rugero.

Nicholas Christakis 

Nicholas yatangaje ko kubera umwanya benshi bamara kuri uru rubuga rwa Facebook bibabuza kubona umwanya wo kubonana n'abavandimwe ndetse n’inshuti bigatuma hari ibyishimo biturutse mu miryango babamo ndetse n’inshuti zabo batabona kandi ari ingenzi ahubwo ugasanga bahora bandikirana cyangwa bavugana binyuze kuri uru rubuga. Akomeza avuga ko iyo iki kibazo cyo kudahura n’abantu kimaze kugera kure ariho benshi batangira kugira ikibazo cyo gushakira ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga bizeye ko ariho bazabikura.  Iki gikorwa cyakozwe n'aba bagabo cyo gukora ubu bushakashatsi bavuze ko batagamije kubuza abantu gukoresha uru rubuga ahubwo ko bagaragaje ikibazo cyo kurukoresha cyane kuko bamwe bamaze kurugira ubuzima abandi bakaba baramaze kururutisha abavandimwe ndetse n’inshuti. Holly Shakya na Holly Shakya bagira inama abantu yo kumenya uko bakoresha izi mbuga ndetse mbere yo kuzimariramo bakabanza bakamenya inyugu iri mu kuzikoresha.

Ibihugu byinshi harimo ibyamaze gufata imyanzuro ku bijyanye n’ikoreshwa z'imbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubyiruko dore ko harimo n’abasigaye bagira ibibazo byo kuba banakwiyahura bitewe n'ibyo babona kuri izi mbuga. Muri Nyakanga ni bwo igihugu cy’u Butaliyane cyafashe umwanzuro wo kujya gifata abana babaye imbata mu gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane bakajyanwa mu bigo ngororamuco mu rwego rwo kubarinda kwangirika mu ntecyerezo.

Igihari ni uko mbere yo gufata iki cyemezo barebye bagasanga batagikemuye byazabagiraho ingaruka nyinshi kandi mbi cyane. Gusa ntabwo iki gihugu ari cyo gifite iki kibazo gusa kuko nureba neza urasanga n’abantu mukorana cyangwa uzi cyangwa abo mwigana harimo abamaze kuba imbata yo gukoresha izi mbuga. Harimo abatangiye kugira iki kibazo cyo kubura ibyishimo bitewe no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Kenshi bituruka mu kubona abantu bakoresha izi mbuga aho benshi baba bambaye neza ndetse basa neza benshi bakifuza kuba nkabo kandi bitashoboka, ugasanga niho ka gahinda gaturutse ndetse no kwiheba. Ibi iyo bikubitiyeho kuba benshi bakoresha izi mbuga cyane batakibona umwanya wo kuganira na bagenzi babo imbona nkubone usibye abo bahurira kuri izi mbuga, biba ikibazo gikomeye. Imbuga nkoranya mbaga ni nziza kandi ni ingenzi ariko iyo zikoreshejwe nabi biba ikibazo k'uwo zagize imbata, kuzikoresha ku bw'impamvu ni byiza kuruta kuzikoresha kuko abandi bazikoresha. 

Sources: businessinsider.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND