RFL
Kigali

Miss Albine uheruka gukora ubukwe n'umutaliyani yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya Bruce Melodie-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/09/2019 17:50
0


Umuhanzi Bruce Melody yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Katerine yakoreshejwemo Albine Nishimwe wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016.



Amajwi yayo  yatunganyijwe na Made Beat naho amashusho atunganywa na  Julien Bmjizzo mu gihe Mike Kayihura yamufashije mu kuyandika. Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo, Bruce Melodie yitiriye umugore we witwa “Catherine” n’ubwo atajya amugaragaza.

Amashusho y’iyi ndirimbo ya Bruce Melodie yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa muri Werurwe uyu mwaka ubwo yari yagiye mu bitaramo yakoreye i Buruseli n’i Paris. Yayakoreshejemo Nishimwe Albine wabaye nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016.

Uyu Nishimwe Albine amaze imyaka ibiri ataba mu Rwanda, nyuma y’aho mu 2017 yasezeranye imbere y’amategeko kubana n’umusaza ukomoka mu Butalayani. Kuri ubu Nishimwe Albine akora ibijyanye no kumurika imideli mu Bufaransa.

“Katerina” ni yo ndirimbo ya mbere Bruce Melodie ashyize hanze muri uyu mwaka ari wenyine, izindi yagiye aririmbamo zabaga ari iz’abandi bahanzi.  

REBA AMASHUSHO YA KATERINA YA BRUCE MELODIE


Miss Nishimwe Albine agaragara mu mashusho y'indirimbo ya Bruce Melodie

Miss Nishimwe Albine ni umunyamideli


Amaze imyaka ibiri ataba mu Rwanda


Nishimwe ni we wagizwe Miss UTB 2016


Nishimwe ubwo yasezeranaga n'umugabo we imbere y'amategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND