RFL
Kigali

Kwipfundika kw'amaraso biterwa n'iki? ibimenyetso byabyo ni ibihe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/09/2019 19:55
0


Rimwe na rimwe nubona nko ku mfundiko zawe imitsi yishushanyije kandi itukura, ndetse ukozeho ukumva harimo n’agashyuhe kurusha ahandi byegeranye, byerekana ko amaraso yawe atari guca mu dutsi tuyatwara neza uko bikwiye.



Ubusanzwe rero abahanga mu by’ubuzima bavuga ko hari igihe biba byiza kwipfundika kw’amaraso nko mu gihe ukomeretse kuko bituma amaraso atameneka ari menshi, gusa nanone igihe amaraso yipfunditse mu mubiri imbere, bishobora guteza akaga gakomeye, harimo n’urupfu.

Indwara nka stroke ziterwa n’uko imijyana cyangwa udutsi duto dutwara amaraso tuba twipfunditsemo amaraso, utu tubumbe, uko dutembera mu maraso biteza akaga gakomeye, kuba wabasha kumenya hakiri kare ibiranga n’ibimenyetso ko amaraso yipfunditse, byagufasha kwivuza cyangwa kuvuza uwawe hakiri kare.

Aha rero hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko amaraso yipfunditse mu mubiri wawe:

Kubyimba mu kuguru kumwe: Mu gihe ubonye ukuguru kumwe kugenda kubyimba, ibi bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko amaraso mu kuguru adatembera neza, bitewe n’utubumbe tuba twipfunditse mu maraso, bityo n’umwuka mwiza wa oxygene ntuba ugera muri ako gace uko bikwiye. Ibi ni byo bitera ububyimbirwe, uku kwifunga kw’amaraso bikaba byagutera indwara izwi nka deep vein thrombosis (DVT). Mu gihe ubonye yaba ukuboko, cyangwa ukugura kwabyimbye nta yindi mpamvu uzi yabiteye, ni byiza kwihutira kureba umuganga.

Uburibwe mu gituza no guhumeka bigoranye: Mu gihe utu tubumbe tw’amaraso (blood clots) twifungiye mu bihaha, bishobora kuguhitana. Niba ujya wumva ubabara mu gituza, biherekejwe no guhumeka insigane cg bigoranye, ntukwiye kuzuyaza ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Uburibwe bw’umutwe bukomeye kandi buhoraho: Ku bantu benshi kuribwa umutwe ni ibisanzwe, ariko mu gihe wumva bikomeye cyane, ku buryo nta kindi kintu wabasha gukora, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, Niba ujya ukunda kurwara kenshi umutwe w’uruhande rumwe (migraine), kwipfundika kw’amaraso bishobora kukubaho cyane, kurusha abatagira iki kibazo.

Gukorora bidasobanutse: Akenshi gukorora bijyana n’ibicurane, gufungana amazuru cg se kuribwa mu mihogo. Gusa mu gihe ukorora nta kindi mu byo tubonye kibiherekeje, bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko amaraso ashobora kuba agenda yipfundika cyane cyane mu bihaha.

Ibindi bimenyetso bishobora kujyana no gukorora harimo, guhumeka insigane, umutima uteragura cyane no kumva uzungera, Ntukwiye kuzuyaza, ugomba guhita ugana kwa muganga. Ngibyo muri macye ibimenyetso by’ingenzi byakwereka ko amaraso ashobora kuba ari kwipfundika, mu gihe ubibonye ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo harebwe impamvu nyamukuru yaba yateye ibyo bibazo.

Src: healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND