RFL
Kigali

Pastor Gaby na mushiki we Claire basohoye indirimbo nshya ‘Yandutiye’ izaba iri kuri ‘Naratsinze Worship Album’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2019 13:25
2


Ngamije Gabriel uzwi cyane nka Pastor Gaby na mushiki we Semugeshi Claire bakorera umurimo w’Imana muri Christocentric Worship basohoye indirimbo nshya bise ‘Yandutiye’ ivuga urukundo ruhebuje Yesu Kristo yakunze abari ku isi akabacunguza amaraso ye y’igiciro cyinshi.



Muri iyi ndirimbo Pastor Gaby&Claire bumvikana baririmba aya magambo: “Hariho Umwani wankunze ubwo njyewe nari mboshywe bituma ava iwe mu ijuru kugira ngo aze kumbohora. Yandutiye abankunze bose, yandutiye n’izindi mana zose kuko nta wundi washoboye kuntura imitwaro y’ibyaha byanjye. Umwami Yesu ni umunyembabazi ni umukunzi udahemuka ntawarondora imbabazi agira ntawagera ubuntu bwe bwinshi.”


Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor Gaby yadutangarije bakoze iyi ndirimbo mu gushimira Yesu ku bw’urukundo ruhebuje yabakunze. Ati “Message ni uko, mu ndirimbo ivuga kuri Yesu uko yaduhaye gutsinda no kunesha ibyari bitubase byose bityo ikaba ari nk’umwanya wo kumushimira ku byo yakoze byose, akaba ku bw’ibyo aturutira byose kuri iyi si.”

Pastor Gaby yunzemo ati “Ikaba indirimbo ya 8, kuri #Naratsinze Worship Album nayo duteganya gusohora vuba hano. Bikunze icyumweru gitaha.” Yakomeje agira ati “Tukaba twifuje rero kuyisangiza abakunzi bacu mu gihe bitegura kumva album yose. Project zindi nyuma yo gusohora album audio tuzahita dutangira gutekereza kuri video ya album yose.”

UMVA HANO 'YANDUTIYE' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR GABY&CLAIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bazizane4 years ago
    Nibakomerezaho,lmana ibagure kurushaho
  • IRAKUNDA BERNARD4 years ago
    murabahanga





Inyarwanda BACKGROUND