Ngamije Gabriel uzwi cyane nka Pastor Gaby na mushiki we Semugeshi Claire bakorera umurimo w’Imana muri Christocentric Worship basohoye indirimbo nshya bise ‘Yandutiye’ ivuga urukundo ruhebuje Yesu Kristo yakunze abari ku isi akabacunguza amaraso ye y’igiciro cyinshi.
Muri iyi ndirimbo Pastor Gaby&Claire bumvikana baririmba aya magambo: “Hariho Umwani wankunze ubwo njyewe nari mboshywe bituma ava iwe mu ijuru kugira ngo aze kumbohora. Yandutiye abankunze bose, yandutiye n’izindi mana zose kuko nta wundi washoboye kuntura imitwaro y’ibyaha byanjye. Umwami Yesu ni umunyembabazi ni umukunzi udahemuka ntawarondora imbabazi agira ntawagera ubuntu bwe bwinshi.”
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor Gaby yadutangarije bakoze
iyi ndirimbo mu gushimira Yesu ku bw’urukundo ruhebuje yabakunze. Ati “Message
ni uko, mu ndirimbo ivuga kuri Yesu uko yaduhaye gutsinda no kunesha ibyari
bitubase byose bityo ikaba ari nk’umwanya wo kumushimira ku byo yakoze byose,
akaba ku bw’ibyo aturutira byose kuri iyi si.”
Pastor Gaby yunzemo ati “Ikaba indirimbo ya 8, kuri
#Naratsinze Worship Album nayo duteganya gusohora vuba hano. Bikunze icyumweru
gitaha.” Yakomeje agira ati “Tukaba twifuje rero kuyisangiza abakunzi bacu mu gihe
bitegura kumva album yose. Project zindi nyuma yo gusohora album audio tuzahita
dutangira gutekereza kuri video ya album yose.”
TANGA IGITECYEREZO