RFL
Kigali

VIDEO: Ibiteye amatsiko kuri Big Boss umuraperi w'umunyarwanda ushaka kugira ibiro 400, afite intego yo gukorana indirimbo na Rick Ross

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/09/2019 13:26
0


Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo imbuga nkoranyambaga zakwijweho amashusho y’umugabo ubyibushye cyane wari wambaye ubusa igice cyo hejuru ari gufata amajwi y’indirimbo ye yitwa Perereza.



Abenshi babonye uyu mugabo uburyo ateye, n’imiririmbire ye bavugaga ko mu Rwanda habonetse impanga y’umuraperi William Leonard Roberts II wamamaye nka Rick Ross. INYARWANDA yasuye uyu mugabo aho atuye mu Karere ka Rubavu atuganiriza byinshI ku muziki we afatanya n’ubucuruzi butandukanye.

Ubusanzwe yitwa Habanakize Thomas akaba ari umugabo ufite umugore n’abana batatu akaba akora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Yiyise Big Boss [umukire] kuko ngo mu buzima busanzwe atunze nta kibazo cy’imibereho na kimwe afite. Ati “Impamvu niyise Big Boss ntabwo ari impanuka, iyo wibeshejeho witunze, ufite ikibanza cyawe muri uru Rwanda uba uri Big Boss.”

Umuziki we ntabwo awukora nk’uwabigize umwuga kuko amaze gukora indirimbo imwe ye wenyine n’izindi eshatu yakoranye n’abandi bahanzi barimo na Neg G The General. Avuga ko yinjiye mu njyana ya Hip Hop kuko ari injyana itanga ubutumwa bufatika bwo mu buzima busanzwe butari ubw’urukundo gusa nk’izindi njyana.

Afite intego yo kugira ibiro 400

Ikintu cya mbere kigaragara kuri uyu mugabo ni uburyo afite umubyibuho udasanzwe ari nabyo bituma agereranywa na Rick Ross. Yemeza ko nta muntu n’umwe bangana mu Rwanda. Avuga ko apima ibiro 145 byavuye kuri 172, gusa ngo arashaka kubyongera agaca agahigo ko kuba umuntu ubyibushye ku Isi.

Ati “Mu gihugu nta muntu ungana nanjye no biro. Mpima ibiro 145 kandi naragabanyije napimaga ibiro 172.  Nabigabanyije kubera kujya koga mu Kivu ariko ndashaka kubyongera nkagira nka 400 nkaca agahigo ku Isi.” Uretse ko abasha kurya indyo zose zishoboka, Big Boss avuga ko uyu mubyibuho we awukesha umutuzo yiha mu mutima we.

Ari gukorana indirimbo n’umugore we

Umugore wa Big Boss witwa Niyonsingiza Olive nawe ntari kure y’Isi y’imyidagaduro kuko akora ibijyanye no kuyobora ibirori bikorerwa abakobwa bagiye gushyingirwa [Kitchen Party]. Uyu mugore kandi ni umubyinnyi akaba n’umuririmbyi ndetse ngo we n’umugabo we bari kwitegura kujya muri studio gutunganya indirimbo bafatanyije.

Big Boss ati “Hari indirimbo tugiye gukorana, ni we uri kuyandika njyewe nzagenda nshyiramo imirongo.” Big Boss uvuga ko akundwa n’abakobwa benshi, umugore we yemeza ko ntacyo bimuhungabanya mu rukundo kuko amwizera kandi basezeranye ko adashobora kumuhemukira.

Ati “ Mba mwizeye. Iyo agiye kuririmba mu gitaramo ikintu cyambere ndamubwira ngo unyibuke utagira ikosa ukora ubwo rero ntabwo yabirengaho.”

Afite inzozi zo gukorana na Rick Ross na P. Diddy

Uyu mugabo ukunda no kurangwa n’urwenya rwinshi, iyo muganira avuga ko igihe cye kigeze kugira ngo impano ye yo kuririmba injyana ya Rap imumenyekanishe ku ruhando mpuzamahanga. Ati “Ngomba gukorana n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross na P Diddy. Ndashaka ko mu Rwanda haza irindi zina rishya, ubundi Igisupusupu ndashaka kugishyira hasi.

Big Boss n'umugore we baruzuzanya no mu muziki

Afite intego yo kugira ibiro 400

Big Boss afite intego yo gukorana indirimbo na Rick Ross

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BIGG BOSS N'UMUGORE WE


VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND