RFL
Kigali

Amateka avunaguye y’abahanzi 10 barimo Social Mula bahataniye igihembo cya ‘Prix Découvertes RFI 2019’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2019 12:20
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 urubuga rwa internet rwa Radio RFI rwasohoye urutonde rw’abahanzi icumi bo ku mugabane wa Afurika bageze mu cyiciro cya cyuma bemerewe guhatana mu irushanwa ry’umuziki rya ‘Prix Decouverte 2019’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).



Umuhanzi w’umunyarwanda Social Mula ari kuri uru rutonde. Arakotanira ko iki gihembo cyakongera kwisubizwa n’u Rwanda kuko muri 2018 cyegukanwe n’umuhanzi Yvan Buravan.

Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Uretse guhabwa igihembo anagenerwa amayero ibihumbi icumi [10,000 euros; ni ukuvuga asaga Miliyoni 10 Frw

Musique.rfi.fr yakusanyije amateka avunaguye ya buri muhanzi uhataniye iki gihembo: Muri iri rushanwa Cameroun ifitemo abahanzi babiri, mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba haserutse u Rwanda gusa. Ibi bihembo bimaze imyaka 38.

1. Umunyarwanda Social Mula:

Lambert Mugwaneza [Social Mula] azwiho ijwi ry’ubuhanga n’inyikirizo zikundwa na benshi. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2012, buri mwaka yavuzweho mu nkuru zitandukanye.

Yasubitse Kaminuza kugira ngo arusheho kwita ku rugendo rwe rw’umuziki. Amaze guhatana mu marushanwa akomeye y’umuziki nka Primus Guma Guma Super Stars, yanashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards.

Soma: Social Mula mu bahanzi bahataniye igihembo cya 'Prix Decouvertes RFI 2019

Yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no muri Uganda. Yaririmbye mu bitaramo bikomeye hose aserukana ishema n’isheja. Uyu muhanzi arateganya gushyira hanze album muri 2020.

Social Mula yakunzwe mu ndirimbo nka “Kundunduro” yamwaguriye igikundiro, “Agakufi”, “AbanyaKigali” n’izindi.

2.Umunya-Marocco Yann’sine:

Yassine Jeblis wihaye akabyiniriro ka Yann’sine yakuriye mu Majyepfo y’igihugu cya Marocco.

Yatangiye kumenyekana binyuze mu kiganiro ‘Studio 2M’ yitabiriye mu 2013, kuva icyo gihe yitabiriye ibiganiro bikomeye ndetse mu 2015 yiyunga ku itsinda ‘Mika’ bitabira ‘The Most Beautiful Voice’.

Mu 2016 nibwo yashyize indirimbo ye yambere yise ‘Enta Mkhalef’ yabonetse mu ndirimbo zakunzwe muri uwo mwaka. Yakurijeho indirimbo ‘Tiqat Tilghat’, ‘Beautiful’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bari kugira uruhare mu ikorwa ry’indirimbo iri gutunganwa na Producer RedOne.

Mu 2019 indirimbo ye ‘J’Essaie’ yagejeje Miliyoni ebyiri y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube. Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yitegura gushyira hanze album nshya yakubiyeho indirimbo 12.

3.Umunya-Benin Nasty Nesta:


Nasty Nesta ni umwe mu bahanzi b’ikinyejana gishya muri Benin bisanzuye mu njyana ya Hip Hop. Yavukiye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu 1987; yabaye igihe kinini mu Mujyi wa Cotonou. 

Yakuriye muri ‘band’ z’abanyamuziki nka ‘Arsenik’, ‘Positive Black Soul/Lunatic’ byanatumye mu mwaka wa 2000 ashinga band ye yise ‘5th Element’ yahagaritse ibikorwa mu myaka ishize.  

Mu 2007 yari umuyobozi w’itsinda ‘Black Diamond’ ryakoraga injyana rya Rap, bakoreye hamwe album bise ‘Nés Pour Briller’. Mu 2008 yasohoye album ya mbere yise ‘Il Le Fallait’ yakoreye muri ‘Label’ ya ‘Cotonou City Crew’.

Mu bihe bitandukanye yagiye akora ibikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli, itangazamakuru n’ibindi. Nyuma y’imyaka icumi yashyize hanze album yise ‘NBYY 09:09’. Benshi bakunze kumwita umuhungu w’i Cotonou.   

4. Umunya-Cameroun Lydol

Nwafo Dolly Sorel[Lydol] ni umunya-Cameround, umusizi akaba n’umwanditsi ukomeye. Album ya mbere yashyize hanze yitwa ‘Slamthérapie’ ifite indirimbo 14 yakubiyeho ubutumwa bw’ibyo yanyuzemo mu buzima bwe.  Yivugira ko byinshi yiyumvamo ari nabyo anyuza mu bugeni bwe. 

Ni umuhanzi w’umunyempano itangaje unagira uruhare mu gutegura iserukiramuco ‘Slam’up’. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu. Avuga ko ahorana inyota yo guhora yiga.

5. Umunya-Guinne Bebe Baya:

Umuhanzikazi Laouratou Barry azwi mu muziki nka Bebe Baya, ni umukobwa w’umwe mu bahanzi bazwi muri Guinne ariwe Aisha Dioubate.

Izina Baya yarikuye kuri imwe mu ndirimbo zakozwe na nyina. Yatangiye byeruye muzika mu 2004 nyuma y’urupfu rwa nyina aharanira kusa ikivi cye.

Mu 2011 yasohoye album yise ‘Tombolola’, muri 2012 amurika album yise ‘Khafourou’. Yafashe ikiruhuko mu muziki yiga Kaminuza mu bijyanye n’ibaruramari yanaboneye impamyabumenyi.

6. Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) Celine Banza

Celine Banza yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Gashyantare 1997.  Urugendo rwe rw’umuziki arufatanya no gukina filime, gukora amashusho y’indirimbo n’ibindi.

Mu 2017 yakinnye muri filime ngufi yiswe ‘Tamuzi’. Uyu mukobwa azanahatana mu irushanwa ‘The Voice Francophone Africa’ rizamufasha kwagura impano ye. Yatangiye gushinga itsinda ‘Banza Musik’ riziyerekana mu imurikabikorwa rizabera mu Mujyi wa Kinshasa mu 2050.  

7.Umunya-Cameroun Cysoul

Mu byangombwa bye akoresha Fouda Etoundi Cyril mu muziki akitwa Cysoul. Yavukiye mu Mujyi wa Mbalmayo muri Cameroon. Yakuriye muri korali zitandukanye guhera ku myaka icyenda y’amavuko mbere y’uko we n’umuryango we bimurikira mu Mujyi wa Younde.

Mu 2011 yahatanye mu irushanwa rizwi ‘Soda Brand’ ryavumbuye impano ye. Mu 2017 yagiye mu Mujyi wa Douala akorana n’umuhanzi KO-C watumye yitinyuka mu rugendo rw’umuziki we. Aritegura gushyira hanze album yise ‘Akiba’[Bisobanuye warakoze]. Ni album yakubiyeho indirimbo 12.      

8.Umunya-Maurice Zonatan:

Jonathan Andy wamenyekanye mu muziki nka Zonatan ni umunya-Maurice wamenyekanye guhera mu 2013 abicyesha indirimbo ye yakunzwe “Mo Sel Labri”. Yabonye izuba ku wa 18 Ukuboza 1984.

Yatangiye gucuranga gitari afite imyaka y’amavuko; anashyira imbere ubugeni. Amurika album ye yise ‘Karne Vwayaz’ yari ashyigikiwe n’abahanzi bo muri India, Burkina Faso, Reunion, Brazil na Portugal.

Akora injyana z’uruvangitirane zirimo ‘Reggae’ n’izindi, afite intego yo kugeza umuziki we ku rwego rw’isi.

9. Umunya-Cote d’ivoire Anycris

Anita Christelle Yoman Nancet [Anycris] yatangiye umuziki ku myaka icyenda y’amavuko. Akiri umwana yashyize imbere kwita ku ijwi.

Afite impamyabumenyi muri ‘Computer Science’. Mu 2010 yatumiwe mu kiganiro kuri Radio, mu 2014 aserukana  mu iserukiramuco injyana ya Hip Hop ryabereye mu Mujyi wa Abidjan.

Yabaye igihe kinini muri Morocco akurikirana amaso asubira mu gihugu cye cy’amavuko aho yakomereje urugendo rw’umuziki.  

10.Umunya-Gabon NG Bling

Yitwa Hans Gabriel Nzigou Bouassa yamenyekanye mu muziki ku izina rya NG Bling. Yavukiye mu Mujyi wa Libreville ku wa 25 Werurwe 1992. Avuga ko yahisemo gukora injyana ya rap nk’uburyo bwo kuvuga uko yiyumva.

Mu 2004 nibwo yatangiye ibizwi nka ‘freestyles’ byamufashije kumenyekana birushijeho. Ku myaka 16 y’amavuko yagiranye amasezerano na ‘Label’ yamufashije kurera impano ye.

Mu 2017 yabaye nkucika intege mu rugendo rwe rw’umuziki. Mu 2018 yashinze ‘Label’ ye yise ‘Ltz Money Mind’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND