RFL
Kigali

Imitoma myinshi mu ndirimbo 'Bombe' ya Phil Peter, Lenzo na Aime Blueston-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/09/2019 6:46
0


DJ Phil Peter nan a DJ Lenzo bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye n’umuririmbyi Aime Blueston bise “Bombe” ikubiyemo imitoma myinshi.



Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro naho amashusho atunganywa na Julien Bmjizzo. Bombe ni indirimbo y’urukundo irimo amagambo agaragaza umusore wanyuzwe n’urukundo ahabwa n’umukobwa bakundana ku buryo ashobora no kumupfira.

Aime Bluestone araririmba ati “ Baby girl cana radio, mbivugire kuri radio ko mu rukundo nagupfira.” Muri iyi ndirimbo humvikana ijwi rya DJ Phil Peter aho amanuka mu mirongo yo mu njyana Rap abwira umukobwa ko akururwa n’ubwiza bwe ndetse n’uko ateye.

Mu mashusho ya “Bombe” hagaragaramo ubwiganze bw’imyambaro ya gisirikare n’imbunda ndetse n’abakobwa babyinisha ikibuno mu buryo budasanzwe. Iyi ni indirimbo ya kabiri DJ Phil Peter na DJ Lenzo bashyize hanze nyuma ya “Akuka” bari bakoranye na Sintex ikaba iri mu zakunzwe cyane muri iyi mpeshyi.

DJ Phil Peter na DJ Lenzo ni bamwe mu bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda, bakunze gukorana bya hafi mu kazi kabo no mu muziki.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BOMBE"


DJ phil Peter na DJ Lenzo bifashishije Aime Blueston mu ndirimbo yabo nshya

Umukobwa w'ikimero agaragara mu mashusho ya "Bombe"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND