RFL
Kigali

ParaVolleyAfrica 2019: U Rwanda na Misiri batsinze mbere yo guhura, Kenya irasezererwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2019 17:45
0


Ikipe y’igihugu ya Misiri yatsinze Kenya amaseti 3-1 mu mukino wa gatatu Kenya yakinaga mu mikino Nyafurika ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2019).



Misiri yatsindaga umukino wayo wa kabiri muri itatu bamaze gukina kuko batsinzwe n’u Rwanda. Muri uyu mukino, Misiri yatsinze amaseti 3-1 (24-26, 25-21, 30-28 na 25-19)  n’ubwo batangiye batsindwa seti ya mbere amanota 26-24.    


Misiri bashimira Imana yabashoboje gutsinda Kenya 

Wari umukino wo kwishyura hagati y’ibihugu byombi kuko umukino ubanza Misiri yari yatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-22, 25-23 na 25-17).

Kenya kandi yatsinzwe n’u Rwanda mu mikino ibiri bahuye ikanatsindwa na Misiri mu mikino ibiri, yahise isezererwa kuko nta mukino yatsinze. Gusa izahabwa umudali w’umwanya wa gatatu.



Misiri basoje umukino babizi ko bagomba guhura n'u Rwanda 

Kenya yatangiye itsindwa n’u Rwanda amaseti 3-0 (25-8, 25-17 na 25-21) mbere yo kuyongera mu mukino wa kabiri amaseti 3-0 (25-23, 25-13, 25-14).

Misiri yatsinzwe n’u Rwanda mu mukino ubanza amaseti 3-1 (26-24, 15-25, 25-22 na 25-20) mu mukino ubanza wabahuje kuri iki Cyumweru. Umukino wo kwishyura urakinwa saa moya z’umugoroba w’uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019.


Umutoza wa Misiri iyo abakinnyi be bitwaye nabi arabigaragaza 

Umukino w’u Rwanda na Misiri nurangira baratangira kwitegura undi mukino uzabahuza, ukazaba ari umukino uzatanga ikipe izitabira imikino Paralympique izabera i Tokyo mu Buyapani.


U Rwanda rwatsinze Misiri mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru

Dore uko gahunda y’uyu wa Mbere iteye:

-Rwanda 3-0 Kenya (Petit Stade)

-Egypt 3-1Kenya (Petit Stade)

-Rwanda vs Egypt (Petit Stade, 19h00’)




Mukundiyukuri Jean de Dieu umunyarwanada akanaba umusifuzi mpuzamahanga muri Volleyball, Beach Volleyball na Para Volleyball  


Claudine Murebwayire umukinnyi w'u Rwanda 


Dr.Mossad Mohammed Alaiuty umunyamisiri akaba umutoza w'u Rwanda 


Mukobwankawe Liliane kapiteni w'u Rwanda 



Kenya yasoje ku mwanya wa gatatu ukaba uwa nyuma kuko hari amakipe atatu


Nyirambarushimana Sandrine (4) Alice Nyirambarushimana (5) na Nyiraneza Solange (11) 


Intebe ya tekinike y'u Rwanda 



Ikipe y'u Rwanda iri kwitwara neza muri iri rushanwa

Photos: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND