RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abafatabuguzi bayo serivise ibaha no kubamenyesha inshya

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2019 16:26
0


Sosiyete ya mbere mu Rwanda mu itumanaho MTN Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeli 2019 yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga yise ’Connect Forward ’mu muhango wabereye ku biro bya MTN Rwanda biri i Remera.



Ndoli Didas ushinzwe ubucuruzi mu bijyanye na serivise zigenerwa ibigo muri MTN Rwanda yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abafatabuguzi ba MTN Rwanda serivise ibafitiye zirimo n’izindi nshya ibazaniye.

Ati"Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abafatabuguzi bacu serivise tubafitiye ariko, tunabamurikira izindi nshya. Ni igikorwa dukora buri mwaka  uyu mwaka rero ubukangurambaga twabwise ’Connect Forward’.

Usibye kwibutsa abafatabuguzi bacu servise tubafitiye, uyu munsi twanaberetse ububiko bwacu ubu abantu bafite ibigo nk'ama banki dushobora kubafasha kubika ibintu byabo neza tukabaha umurongo bitiriwe bibasaba kubaka kandi bintu byabo bikaba bibitse neza bifite umutekano. Hari n'izindi serivise nyinshi tubafitiye."

Chantal Kagame uyobora agace gashinzwe ubucurizi muri iyi sosiyete avuga ko ubu bukangura mbaga bugamije kugaragaza uburyo MTN ikomeje kwesa imihigo muri serivise itanga ku buryo ubu abakora ubucuruzi iyi sosiyete mu itumanaho ya mbere mu Rwanda ishobora kubafasha gukemura ibibazo no kugera ku nzozi zabo.

Yagize ati’’…….Ubu abakora ubucuruzi tubafasha kubona ibisubizo byibibazo ndetse no kugera kunzozi zabo." Rukundo umufatabuguzi wa MTN witabiriye uyu muhango yavuze ko ashimishwa na serivise MTN Rwanda ikomeje guha abafatabuguzi bayo .

Ati "Njyewe nta bandi bantu ndabona bampa serivise nziza nka MTN. Urugero njyewe nshimishwa cyane na internet ya unlimited ntayayindutira." Ubuyobozi bw'iyi sosiyete ya mbere mu itumanaho mu Rwanda buvuga ko nyuma yo kumara imyaka 20 bakora ubucuruzi kandi batanga serivise, zinoze bifuza  gufasha mu buryo bushoboka abakora ubucuruzi kugira ngo nabo bakure.

MTN mu bukangurambaga bwo kumenyesha abafatabuguzi bayo serivise ibaha

Umwanditsi: Neza Valens

AMAFOTO: MTN Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND