RFL
Kigali

VIDEO: Umuti wo kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/09/2019 9:23
1


Muri zimwe mu mpamvu zitera kubura ubushake harimo umunaniro w’ubwonko kuko ahanini umuntu amara amasaha menshi ari mu kazi ari nako ashyizeho umutima akaza gutaha agitekereza akazi bigatuma n’ubundi agera mu rugo ananiwe bityo ntabashe kubona ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye.



Mu gukemura iki kibazo rero, muganga NDUWAMUNGU Jean Marie Vienney avuga ko hari byinshi byakorwa kugira ngo uwabuze ubushake abubone harimo kwakirwa neza n’uwo usanze mu rugo no kutakubwira ibibazo by’urugo mu gihe ugitaha. Akomeza avuga ko uretse umunaniro w’ubwonko hari n’izindi ndwara zishobora kuba intandaro yo kubura ubushake zirimo trichomonas vaginale, indwara ya amibe n’ibindi.

Avuga ko igikenewe cyane ari ukuganira ku kibazo mwembi mufite kuko iyo cyaganiriweho burya ngo kiba kiri mu nzira yo gukemuka cyane ko iyo hatabayeho kuganira usanga biteza amakirmbirane mu ngo ari nayo avamo gusenyuka kw’ingo zimwe na zimwe kandi byari byoroshye kuganira ku kibazo kigakemuka mu maguru mashya.

Kanda kuri iyi link urebe VIDEO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Korod3 years ago
    Nigutetwakwirind





Inyarwanda BACKGROUND