RFL
Kigali

Pastor Emmanuel Mutangana inshuti ya Bishop Michael wasezeranyije Prince Harry agiye kuza mu Rwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2019 15:53
0


Pastor Emmanuel Mutangana Umushumba Mukuru w’Itorero River City Church ribarizwa mu Mujyi wa Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aritegura kuza mu Rwanda muri Nyakanga 2020 mu biterane by’ivugabutumwa ryagutse no gutembereza u Rwanda inshuti ze ziba muri Amerika.



Pastor Mutangana ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba na rwiyemezamirimo ubimazemo igihe. We n’umugore we Nko Mutangana baba mu Mujyi wa Washington D.C. Yavuye mu Rwanda muri 2003 ajya gutura muri Amerika.

Mu butumwa yanyujije kuri shene ya Youtube @Abayisenga TV, Pastor Emmanuel Mutangana yahamije ko muri Nyakanga 2020 azagera mu Rwanda azanye na bamwe bo mu Itorero rye, inshuti ze, abanyamerika ndetse n’inshuti ze ziba mu Burayi.

Yavuze ko akumbuye u Rwanda nk’igihugu cy’amavuko ndetse ko amaze igihe kinini atabonana n’abavandimwe be, abakumbuye. Avuga ko afite amatsiko yo kongera gukandagira ku butaka bwo mu Rwanda.

Ati “Nzaba nzanywe no gusura mu rugo n’abavandimwe. Nzanwe no kureba igihugu cyanjye turagisengera dusengera cyane u Rwanda mu itorero iwacu. Benshi mbega tuzaba tuzanye ba hano mu itorero baza bafite amatsiko yo kureba aho nturuka, pasiteri wabo aho aturuka.”

Pastor Emmanuel avuga ko bamwe mu bo bazazana mu Rwanda bazaba ari ubwa mbere bakandagiye ku mugabane wa Afurika. Avuga ko mu bikorwa bye by’ivugabutumwa akora mu bihe bitandukanye ababwira ko ataruka mu Rwanda.

Usibye kuba ari umushamba, avuga ko akunda kuramya, gucuranga ‘piano’ kuko yumva anezerewe. Amaze gukora indirimbo zigera ku icumi yakubiye kuri album yashyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. 

Pastor Emmanuel na Bishop Michael wasezeranyije Prince Harry na Meghan Markle

Mu Rwanda kandi azahakorera igitaramo kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) y’i Nyarutarama.  Pastor Emmanuel ni inshuti y'umuhanzi Don Moen wakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda muri Gashyantare 2019. Yubatse ubushuti kandi kuri Pastor Michael Curry wasezeranyije Prince Harry na Meghan Markle, ku wa 19 Gicurasi 2019.

Amateka avunaguye kuri Pastor Emmanuel Mutangana:  

Pastor Emmanuel akiri mu Rwanda yari mwarimu w’umuziki muri Green Hills Academy Nyarutarama. Kuririmba yabitangiye akiri mu gihugu cya Uganda aho yari umuyobozi wa chorale ya St. Paul's Cathedral Namirembe muri servisi y’icyongereza.

Ni umwe mu banyabigwi batangiye ishuri ry’umuziki mu Rwanda afatanyije na Mrs. Marylyn no muri Kampala afatanyije Mrs. Fiona Carr. Yarangije amasomo ajyanye n’itumanaho muri Daystar University yo muri  Nairobi Kenya. Yize kandi no muri Bethany Global University yo muri USA ibijyanye na ‘cross Cultural-Communications and Bible’.

Yanize no muri ‘John Witherspoon Fellowship Academy’ muri Washington D.C aho yize ibijyanye na ‘Public policy’. Yasigiwe kuba umushumba (Pastor) muri 2008.

Akorana n’abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka: Don Moen, Terry McAlmon, Calvin Bridges, Dr. Bobby Jones (on BET), Mandisa Dolittle, Natalie Grant, Nicole C. Mullen n’abandi.

Afatanyije n’urusengero ashumbye Pastor Emmanuel Mutangana yatumiye ndetse yakira mu bihe bitandukanye abashumba barimo Dr. Paul Dhinakaran (Jesus Calls Ministries), Pastor Ian McCormack (Perfect Wave Movie),

Bruce MacDonald (Movie Producer), Steve Lungu (Evangelist), Pastor Wilson Bugembe, Rev. Twagirimana Emmanuel, Bishop Harry Jackson, Pastor Andy Argo (From Israel), Prof. Dr. Medad Birungi.

Pastor Emmanuel n'umuramyi rurangiranwa ku isi Don Moen

Pastor Emmanuel Mutangana avuga ko ahamagarwa na Ambassade y’u Rwanda muri USA ndetse akagira uruhare mu bikorwa birimo kuyobora amasengesho mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no gutanga ubuhamya ndetse kandi afasha n’abanyarwanda baba muri Diaspora.

Yagize uruhare rukomeye muri filme mbarankuru yiswe ‘As we forgive’ yerekana urugendo rutangaje rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Itorero ashumbye rya River city church ryagize uruhare muri gahunda ya ‘One Dollar Campaign’.


Pastor Emmanuel na Pastor Ravi Zacharias

Pastor Emmanuel agiye kuza mu Rwanda nyuma y'imyaka 17


PASTOR EMMANUEL YEMEJE KO MU 2020 AZABA ARI MU RWANDA N'INSHUTI ZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND