RFL
Kigali

Agaciro Cup 2019: Mukura Victory Sport yatwaye igikombe itsinze Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2019 22:10
1


Ikipe ya Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy’Agaciro 2019 itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru cya tariki 15 Nzeli 2019 kuri sitade Amahoro.



Mukura VS yafunguye amazamu ku munota wa 50’ kuri penaliti yatewe neza na Samuel Chukwudi mbere y’uko Ndizeye Innocent yongeramo ikindi ku munota wa 53’ w’umukino ubwo yazamukanaga umupira agaca kuri Eric Rutanga Alba akananyura kuri Saidi Iragire wari usigaye, agahita anyuza umupira iburyo bwa Kimenyi Yves wari mu izamu rya Rayon Sports.



Mukura VS bishimira igikombe batwaye batsinze Rayon Sports 

Igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Sarpong Michael ku munota wa 62’ kuri penaliti.

Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura arimo iyahawe Eric Rutanga Alba kapiteni wa Rayon Sports ku munota wa 70’ n’iyahawe Ndizeye Innocent ku munota wa 80’ w’umukino.


Tuyishime Eric Congolais wahoze muri APR FC akaba yafashije MVS muri uyu mukino yashimwe cyane n'abayobozi bakuru mu ikipe ya APR FC ndetse na Bamporiki Edouard umuyobozi w'itorero ry'igihugu

Mu itangwa ry’ibihembo, Mukura VS yahawe igikombe na sheki ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW), Rayon Sports nk’ikipe ya kabiri ihabwa miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) mu gihe Police FC ikipe yasoje ku mwanya wa gatatu yafashe ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, Samuel Chukwudi wa Mukura VS yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi kuko yatsinze ibitego bibiri (2) ahita ahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.


Samuel Chukwudi umukinnyi watsinze ibitego byinshi

Munyakazi Yussuf Lule ukina hagati muri Police FC ni we wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa rya 2019. Mu 2018 igihembo cyahawe Muhire Kevin wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports.


Munyakazi Yussuf Lule (Police FC) umukinnyi w'irushanwa

Rayon Sports yari yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Police FC mu gihe Mukura VS yatsinze APR FC muri ½ cy’irangiza.

Dore uko amakipe yagiye atwara Agaciro Cup kuva mu 2015:

2015: Police FC

2017: Rayon Sports

2018: Rayon Sports

2019: Mukura Victory Sport


Mukura VS bambara imidari      


Munyakazi Sadate (Iburyo) perezida wa Rayon Sports



Rugangura Axel umunyamakuru w'ikirangirire kuri RBA ni we wogeje uyu mukino wa nyuma 





Ulimwengu Jules umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bababajwe no gutsindwa na MVS


Mukanganizi Marie Claire umufana ukomeye wa Rayon Sports utatashye neza nyuma y'uko igikombe kigiye i Huye 


Ubwo Sarpomg Michael yari agiye gutera penaliti uyu yifashe mu maso ngo batayihusha areba 




Abafana ba Mukura VS ubwo umukino wari ugeze mu mahina 


Ntihemuka Jean Bosco ubanza afana Mukura VS


Umukino bongeyeho iminota irindwi (7')


Senzira Mansour wahoze mur Espoir FC yatwaye igikombe cya mbere muri MVS


Ubwo MVS bishimira igitego cya Samuel Okwudi

Samuel Okwudi na bagenzi be bishimira igitego 



Nizeyimana Olivier perezida wa Mukura VS (Yambaye ishati y'umuhondo)


Abafana ba Rayon Sports 


Hon.Bernard Makuza perezida perezida wa sena y'u Rwanda 


Iranzi Jean Claude azamukana umupira imbere ya Ndizeye Innocent 


Omar Sidibe umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports akaba umuhanga cyane 




Eric Rutanga Alba ntiyasije umukino kuko yahawe ikarita itukura


Niyonkuru Ramadhan wa MVS azamukana umupira 


Sarpong Michael mu gatuza ka Ngirimana Alex myugariro wa MVS

RAYON SPORTS 1:2 MUKURA VS REBA UKO IBITEGO BYAGIYEMO

UMUTOZA WA APR FC YABANJE KWANGA KUVUGANA N'ITANGAZAMAKURU


IMIKINO Y'AGACIRO YINJIJE AKAYABO


PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEOS; Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukunzi4 years ago
    Rayonsports yatubabaje cyane kdi nta n'aho intsinzi tubona izava kuko iri gukina nabi cyane!





Inyarwanda BACKGROUND