RFL
Kigali

Kidum yafashe umwanzuro wo kutongera gukorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/09/2019 10:40
1


Umuhanzi w’umurundi Kidum Kibido yandikanye agahinda kasaze umutima avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi kugeza igihe kitazwi.



Kidum yavugurujwe n’Umujyi wa Kigali! Ku wa Gatanu w’iki cyumweru yanditse ku rukuta rwa instagram ubutumwa buri mu cyongereza avuga ko Umujyi wa Kigali wamubujije kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 27 Nzeri 2019.

Umujyi wa Kigali wamuvuguruje uvuga ko utamubujije kuririmba muri Kigali Jazz Junction cyane ko atigeze anabisaba. Uyu muhanzi mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 yanditse ubutumwa burebure bwuzuye agahinda agaragaza ko ashengurwa no kuba abuzwa gutaramira mu Rwanda no mu Burundi aho afite abakunzi yataramiye igihe kirere.

Yavuze ko yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhamagaro ari umwana. Avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta muntu arica cyangwa ngo amwibe, arenzaho ko nta n’umuntu yigeze agirira urwango. Ngo yujuje imyaka 44 y’amavuko yisanzuye muri rubanda.

Ati “Natangiye kuririmba nkiri muto! Umuziki wari umuhamagaro wange. Nta muntu nigeze niba, nica cyangwa se ngo mwange. Ubu mfite imyaka 44, bamwe mu bo tuva mu gihugu cyimwe barankunda abandi baranyanga byo gupfa. Bisa nk'aho ntawigeze ashaka kunyumva."

Uyu muhanzi kandi avuga ko yatangiye kuba muri Kenya guhera mu 1995 agashima uburyo yakiriwe kugeza n’ubu. Ati “Ndi mu gihugu cya Kenya kuva 1995, ndashimira abanya-Kenya uko banyakiriye nk’umwana bari batoraguye.”

Yakomeje avuga ko guhera kuri uyu wa 14 Nzeri 2019 yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorera ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda.

Ati “Uyu munsi mfashe akarahuko. Sinzongera gutaramira mu gihugu cyange cy'amavuko ari cyo u Burundi yewe n'igituranyi cyacyo ari cyo u Rwanda,”

Kidum ntazongera gukorera ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda kugeza igihe kitazwi

Ngo buri gihe iyo ari muri ibi bihugu bisa nkaho abanzi biyongera abandi bakamwitiranya n’umunyapolitiki.

Ati “Kubera ko igihe cyose ndi muri ibyo bihugu, banyitiranya n'umunyapolitiki, batekereza ko ahari mfite imbaraga zo kugira ibyo nahindura ku bw’inyungu zabo."

Yavuze ko atari umunyapolitiki kandi ko adateganya kuba we. Ngo ibiri hagati y’ibihugu byombi n’imikino adashaka gukina. Ngo icyemezo yafashe cyo kudakorera igitaramo mu Rwanda no mu Burundi ni ukugira ngo ahabwe agahenge.

Ati “Simfite uburyo nasobanuramo ukuntu nanirwa kwishima iyo ndi muri ibyo bihugu. Iyo batagerageje kundoga bagerageza ubundi buryo banyica sindi umunyapolitiki na n’ubwo nzigeramuba.”

Yongeraho ko azagera mu Rwanda no mu Burundi atagendereye kuhakorera ibitaramo ahubwo ngo azaba yasuye inshuti ze kandi ntabwo mu buryo bw’ibanga.

Ati “Mu buryo bwange bwite nzakomeza gusura igihugu cyange cy'amavuko n'igituranyi cyayo cy'u Rwanda ariko ibitaramo byo ntibizongera narimwe. Ibi byose ndabirambiwe.”

RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yanditse yisegura ko Kidum atakiririmbye kuwa 27 Nzeri 2019 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rehema4 years ago
    Kandise Kidumu bamushako iki





Inyarwanda BACKGROUND