AS Kigali iri mu mubare w’amakipe afite amikoro n’abakinnyi beza ariko akaba amakipe afite iyanga ry’abafana. Gusa, AS Kigali ifite Hagumintwari Jean Claude uyimazemo imyaka 16.
Nyuma y’umukino AS Kigali yanganyijemo na Proline FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya Total CAF Confederation Cup 2019-2020, Hagumintwari uheruka muri Tanzania ubwo AS Kigali yakuragamo KMC, avuga ko i Kampala bizaba ari ishiraniro kuko basabwa gutsinda.
Hagumintwari Jean Claude umufana ukomeye wa AS Kigali yari watashye ubukwe ariko aza kubuvamo ajya gushyigikira ikipe akunda mu myaka 16 ishize
Hagumintwari uba inyuma ya AS Kigali yaba ihagaze neza cyangwa nabi, avuga ko sitade ya Lugogo bazayijyamo biteguye bihagije kuko ngo bazafana ku rwego rwo hejuru.
Abafana ba AS Kigali barasabwa kuzajya i Kampala biteguye neza
Igitego cyahaye AS Kigali inota cyatsinzwe na Farouk Ruhinda Saifi kuri penaliti. Ni igitego Farouk Ruhinda Saifi yatsinze kuri penaliti kiza cyishyura icyatsinzwe na Bright Anukani ku munota wa 51'.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ni bwo Proline FC yabonye igitego ku munota wa 51’ gitsinzwe na Anukani Bright. Mu gice cya kabiri, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yakuyemo Makon Thierry ashyiramo Benedata Janvier mbere y'uko Alongo Mba Rick asimburwa na Farouk Ruhinda Saifi.
Buri mufana aba yateguye ukwe mu mifanire
Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala muri Uganda tariki 28 Nzeri 2019 aho mu gihe umukino wazarangira ari 0-0, AS Kigali yahita isezererwa. AS Kigali irasabwa gutsinda.
Rusheshangoga MIchel azamura umupira uva muri koruneri
Nshimiyimana Ibrahim rutahizamu wa AS Kigali wahize igitego kikabura
PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)
VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO