RFL
Kigali

AS Kigali 1-1 Proline FC: Shafik Bisaso avuga ko yashimishijwe n’umusaruro yakuye i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2019 0:39
0


Shafik Bisaso umutoza mukuru wa Proline FC avuga ko kunganya igitego 1-1 na AS Kigali yari mu rugo ari ibintu bitanga icyizere ko umukino wo kwishyura watanga ibyishimo ku bakunzi ba Proline FC.



Kurikira ikiganiro Shafik yagiranye n'abanyamakuru

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Shafik Bisaso yavuze ko gukina imikino mpuzamahanga ukabasha gukura nibura inota hanze biba bishimishije kuko uba usabwa kuzihagararaho mu rugo ukabona umusaruro.


Shafik Bisaso umutoza mukuru wa Proline FC

Gusa, Shafik ntabwo yemera neza ko igitego AS Kigali yabatsinze byaciye mu nzira iboneye kuko ngo ntabwo ryari ikosa ribyara penaliti n’ubwo ngo ari umupira w’amaguru ugira ibyawo.

Proline FC ni bo bafunguye amazamu ku munota wa 51’ w’umukino ku bw’igitego cyatsinzwe na Bright Anukani. Farouk Ruhinda Saifi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 86’ kuri penaliti.


Shafik asuhuzanya na Farouk Ruhinda mbere y'umukino

Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 28 Nzeri 2019 i Kampala muri Uganda ku kibuga cya Lugogo aho KCCA FC isanzwe yakirira imikino.



Abafana ba AS Kigali bakoze ibishoboka banashoboye bahembwa inota rimwe


Alongo Mba Rick (17) yasimbuwe atabashije kubona igitego



Farouk Ruhinda Saifi ajya gutera penaliti


Farouk Ruhinda na Nsabimana Eric Zidane bahise bajyana umupira kugira ngo bakomeze umukino bashake ikindi gitego

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND