Korali Abarinzi ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke muri Paruwase ya Gasave mu mujyi wa Kigali, ikoze impanuka ikomeye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 14/09/2019, Umuyobozi wayo yitaba Imana, abagera kuri 24 barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabereye i Gitwe mu karere ka Ruhango. Imodoka
ya kwasiteri yari itwaye abaririmbyi ba korali Abarinzi yarenze umuhanda benshi
barakomereka ndetse Umuyobozi w’iyi korali ahita yitaba Imana. Korali Abarinzi yari igiye mu ivugabutumwa mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mukabagari kuri ADEPR Buhanda. Kugeza
ubu ntabwo haramenyekana icyateye iyi modoka kurenga umuhanda.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Rev Karangwa John Umuvugizi
Wungirije wa ADEPR wabashije no kugera ahabereye iyi mpanuka ndetse agasura n’abakomeretse
bahise bajyanwa mu bitaro bya Gitwe, yadutangarije ko umuririmbyi umwe ari we
witabye Imana, abandi bagera kuri 24 barakomereka cyane.
Kwasiteri yarenze umuhanda benshi barakomereka
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gitwe
TANGA IGITECYEREZO