RFL
Kigali

Witinda aho watsindiwe hanga amaso aho watsindira-Ev Uwagaba Caleb

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2019 15:24
0


"Satani nagutera akakwihebesha akwereka abo yatsindiye mu nzira ujye umubwira akwereke n’abamutsinzwe bakagera ku butsinzi bwuzuye."



Akenshi usanga tubayeho ubuzima tutahisemo kandi ibi bigaterwa n’umwanzi wacu ari we satani, kubera iki? Ahora atuzanira ubuhamya ndetse n'ingero zibifatika z'abantu bananiriwe mu nzira ibi rero bihora bigaruka mu mitima yacu n'intekerezo zacu kubera ko wenda abo bantu bari intangarugero mu bintu runaka maze nawe ukigereranya nabo uti 'ese uriya ko byamunaniye njyewe nabishoboza iki' ?

Inkuru mbi z'incamugongo akenshi zikunda kwihuta ndetse cyane, ibihuha bikunda kugenda bikagera ahantu udashobora kubigarura, ubukene n'ibyorezo bikunda kugaragara cyane, ikibazo wakwibaza ni ukubera iki ? Igisubizo kiroroshye ni uko biba biterwa inkunga kandi bigashyigikirwa na sekibi kuko aba agamije kwereka abantu gutsindwa kuruta kubereka gutsinda. Ibi rero bisaba ngo wowe urimo kwerekwa ugire amahitamo ndetse no gufata icyemezo mu buryo bwihuse.

Iyo dusomye inkuru z’intumwa Pawulo ndetse n’amateka ye mbere y'uko ahura na Yesu ukabigereranya n'ibyo yakoze nyuma ubona ko urugendo rwe rwasobanuye neza ku kudatinda ku hashize. “2Tim 4:8 Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose”.

Uzarebe iyo abantu twumvise ngo hari umukozi w’Imana uributange ubuhamya ko yavuye mu ijuru abantu bashobora kuhaza ari nk’ijana ariko uzibeshye uvuge ko runaka yavuye ikuzimu kandi ari bumene amabanga yose ya Satani abantu bashobora kwuzura mukabura aho mubakwiza. Kubera iki? 

Ni uko satani muri we agambiriye kutwereka ibintu bimwerekeyeho ntashaka ko dusobanukirwa imbaraga no gukomera kw’Imana ahora ashaka kutwereka umuryango wa ntibishoboka, ntiwabigeraho, nta w'iwanyu wabibashije yewe nta n’inshuti yawe ya hafi yabikora, ugasanga umuntu ari mu kaziga ko kutagirira Imana icyizere.

Ukwiriye kwirebera mu ndorerwamo y'abageze ku butsinzi bwuzuye ndetse no muri bake babashije kwambuka ikibaya kibinegu burya ntuzategereze ko satani azavugiriza impundu kunesha kwawe ahubwo buri gihe azashaka kukugaragaza nk'udashoboye. Icya mbere azakuzanira n'ingero z'abantu ba hafi kandi uzi neza kubihakana no kubyikuraho bizakugora. Igihe cyose rero urasabwa gusenga no kuyungurura imfashanyigisho uhabwa n’ibihe kuko erega burya urebye nabi satani yakuraza, mwasangira, mwatemberana, mwaganira,… icyo agamije ni ukukwigisha akakubera umwalimu w’ibihe byose.

Shalom, Yari Ev. Caleb. J. UWAGABA

Email: agacaleb@gmail.com

Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND