Edward Joseph Mohoney wari uzwi mu muziki nka Eddie Money, yari umuhanzi w’umunyamerika, umwanditsi w'indirimbo n’umuhanga mu gukoresha ibikoresho binyuranye bya muzika, yitabye Imana azize indwara ya kanseri.
Uyu muhanzi w’icyamamare yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
tariki 13 Nzeli 2019, ikinyamakuru TMZ cyanditseko abo mu muryango we aribo batangaje
ibyo urupfu rwe
Bagize Bati "Umuryango wa Eddie ubabajwe no kubamenyesha ko yitabye Imana muri iki gitondo. N'akababaro kenshi twasezeyeye ku mugabo twakundaga ndetse n’umubyeyi.ntibyoroshye kumva ukuntu turi ku isi adahari. Twizeye ko azabaho ibihe byose ku bw'ibihangano asize."
Uyu mukambwe wari ufite imyaka 70 yabonye izuba tariki 21 Werurwe 1949
yamamaye cyane kuva mu 1970 nyuma yo gukora
indirimbo zitandukanye nka Baby Hold on, Two Tickets to Paradise, Think I’m in
Love, Shakin n’izindi nyinshi .
Yatangiye gutaramiara abantu akiri muto mu tubari mu gace yavukiyemo Berkely nyuma 1976 aza kugirana amasezerano
n’inzu itunganya umuziki Columbia Record.
Eddie Money yitabye Imana
Album ye ya mbere yitiriye izina rye yashyize hanze mu 1977 yamuhesheje kwamamara bikomeye yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nk’iyitwa Two Tickets to Paradise. Umugore we Lauri babanye imyaka irenga 30 babyaranye abana 5 Zachary, Jessica, Joseph, Julian na Desmond.
Imana imwakire mu bayo.
Reba hano aririmba indirimbo ye Two Tickets to Paradise mu gitaramo mu 1987
TANGA IGITECYEREZO