RFL
Kigali

Google yahamwe n’icyaha cyo kunyereza umusoro aho yaburanaga n’u Bufaransa, igiye kwishyura miliyaridi €1.6

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/09/2019 15:38
0


Ikigo cya Google kirasabwa kwishyura umusoro ungana na miliyaridi 1.6 y'amayero (€1.6bn) irimo leta y’u Bufaransa. Iki kirego cyari kimaze imyaka igera kuri 4 Google kitarayihama gusa byamaze kwanzurwa ko iki kigo kigomba kwishyura ya mafaranga.



Inkuru inyaRwanda.com ikesha BBC ivuga ko iki kigo hari hashize igihe gikurikiranweho icyaha cyo kunyereza umusore cyagiyemo u Bufaranza. Bitewe n’ubukerererwe ikigo cya Google cyaciye aka kayabo kangana na miliyaridi $1.6. Google yasabwaga kuba yarishyuye umusoro ungana na miliyoni €465 ndetse n'amande angana na miliyoni €500 yose akaba yakagombye kuba miliyoni €964 ariko urukiko rwemeje ko Google igomba kuzishyura agera kuri miliyaridi €1.6 yashyizweho n'ihazabu y'urubanza.

Ikigo cya Google gisanzwe gishinjwa kwishyura imisoro micye mu bigo byo mu burayi. Ubusabzwe icyicaro gikuru cya google ku mugabane w’uburayi kiri i Dublin mu gihugu cya Ireland, aha ni naho iki kirego u Bufaransa bwakijyanye bushinja Google kudatanga iyi imisoro nk'uko byakagombye. Minisitiri ushinzwe ubugenzacyaha “Nicole Belloubet” na mugenzi we ushinzwe ingengo y’imali batangaje ko iki cyaha kuba gihamye iki kigo bigiye kuba umuti ndetse n’isomo ku bindi bigo binyereza imisoro. Google mu kwiregura yatangaje ko bitumvikana kuko imisoro bayitanga neza kandi ku gihe gusa byabaye impfabusa kuko byamaze kwemezwa ko iki kigo gitegetswe kwishyura aya mafaranga.

Si ubwa mbere iki kigo giciwe akayabo kangana gutya         

Iki kigo gikunzwe gucibwa amafaranga binyuze mu kwica amategeko ndetse na nta nubwo ari iki gusa kuko hafi y’ibigo byose bikorera kuri murandasi bikunze gucibwa amafaranga ya hato na hato. Muri 2016 u Bwongereza nabwo bwashinje Google kunyereza imisoro ingana na miliyoni £130, muri Werurwe na none European Union (EU) yaciye iki kigo akayabo kangana na miliyaridi €1.5(€1.5bn) bitewe no kwica itegeko ryo kwamamaza binyuze mu miyoboro yacyo yo kuri murandasi mu gihe abantu bari kugira ibyo bashaka (blocking rival online search advertisers), bigakorwa mu buryo butanoze. 

Umwaka ushize wa 2018 European Commission yaciye iki kigo agera kuri miliyaridi €4.3(€4.3bn) binyuze ku makosa bakoraga kuri system yabo ikoreshwa mu ma telefone (Android mobile operating system). Muri Mutarama muri uyu mwaka wa 2019 u Bufaransa bwaciye iki kigo agera kuri miliyoni €50 (€50m) binyuze mu kwangiza itegeko ryo gukwirakwiza amakuru yerekeye ku bantu nta burenganzira, Google yahanwe ku bw'itegeko rya EU.

Src: rnz.co.nz na BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND