RFL
Kigali

"Ntidushobora kwemera ifaranga rya Facebook mu Burayi" U Bufaransa

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/09/2019 11:50
0


U Bufaransa bwavuze ko Libra, ifaranga ry'ikoranabuhanga rya Facebook, ritazemererwa gukoreshwa mu Burayi mu gihe impungenge zigikomeje ku bijyane n’ubusugire, ibibazo ku mikorere y’ubukungu ndetse no kuba iryo faranga ryakoreshwa nabi.



"Mu gihe bikimeze gutya ntidushobora kwemeza ko Libra ikomeza wagurwa ku butaka bw’Uburayi." Ibi byatangajwe na Minisitiri Bruno Le Maire kuri uyu wa Kane mu nama y’Umuryango Uhuza Ibihugu Biteye Imbere (OECD). U Bufaransa busanzwe ari umunyamuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. 

Iri faranga ry’ikoranabuhanga, Libra, ntiryakwemererwa gukoreshwa mu gihe hakiri impungenge ku busugire n’imikorere y’ubukungu mpuzamahanga byaterwa na Facebook yihariye isoko rinini.

Facebook, urubuga nkoranyambaga runini ku isi yatangaje muri Kamena ko iteganya kumurika ifaranga rishya muri 2020, mu gihe ikomeje kwagurira ibikorwa mu bucuruzi bwo kuri murandasi (e-commerce). Gusa Libra ntiyakiriwe neza n’abagenzura ubukungu, bagize ubwoba ko iryo faranga ryahungabanya imikorere y’ubukungu mpuzamahanga.

Bwana Le Maire ntiyasobanuye neza uko u Bufaransa buzashobora kugumisha Libra hanze y’ibihugu 28 bigize Ubumwe bw’Uburayi. Yavuze ko yaramaze igihe aganira n’abayobozi bashya n’abacyuye igihe ba Banki Nkuru y’Uburayi ku bijyanye no gushyirwaho kw’ifaranga ry’ikoranabuhanga ku bufatanye n’ibigo mpuzamahanga by’imari.

Avuga kuri Libra mu nama ya OECD, Bwana Le Maire yagize ati: "Uku kwegereza amafaranga abantu kweruye bishobnora gutuma abafite isoko rinini bakora nabi, bifite ingaruka ku busugire kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku bakiriya ndetse n’amasosiyete y’ubucuruzi."

Abagize umuryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) bavuze muri Nyakanga ko batazemerera Libra gukoreshwa kugeza ubwo impungenge ku micungire y’iryo faranga zizaba zakuweho, bongeyeho ko hakenewe ibiganiro kuri uwo mushinga.

“Libra kandi iteye inkeke mu gihe ufite miliyari ebyiri z’abakiriya. Ikibazo icyo ari cyo cyose mu mikorere y’iri faranga, mu micungire y’ububiko bwa ryo, bishobora guteza akavuyo mu by’imari,” ni ko Le Maire yavuze. Izi mpungenge zose zirakomeye. Bityo rero ngomba kubisobanura neza: mu gihe bikimeze gutya, ntidushobora kwemerera Libra ko ikorera ku butaka bw’Uburayi.”

Indi mbogamizi yabaye ku ifaranga rya Libra muri iki cyumweru. U Busuwisi bwavuze ko ubu buryo bwo kwishyura bushobora guhura n’amabwiriza akomeye asanzwe agenga amabanki mu bijyanye n’amategeko arwanya kunyereza amafaranga.


Mark Zuckerberg na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron / Reuters

Umwanditsi: Moise Mugisha Bahati






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND