RFL
Kigali

Yifuzaga kuba umupilote! Ikimero cya Karen Umuhoza wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto muri Miss Supranational Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2019 14:30
1


Karen Umuhoza wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Supranational Rwanda yadutangarije akari ku mutima we, inzozi ze ndetse anagira icyo asaba Miss Shanitah Umunyana wegukanye ikamba nyamukuru muri iri ryushanwa ry'ubwiza.



Ikamba rya Miss Supranational Rwanda ryegukanywe na Miss Shanitah Umunyana wari usanganywe ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018. Umuhoza Karen w'imyaka 21 y'amavuko wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ariko ntabashe kwegukana ikamba na rimwe, ntiyacitse intege ahubwo yitabiriye irindi rushanwa ry’ubwiza ari ryo Miss Supranational Rwanda aho yaje kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto mu birori byabaye tariki 8/9/2019.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Umuhoza Karen yavuze uko yakiriye ikamba yegukanye. Ati “Nabyakiriye neza, byaranshimije cyane kuko nayo ni platform ikomeye cyane kuri njye.” Yavuze ko icyamushimishije cyane muri iri rushanwa ari uburyo yabanye n’abakobwa bahataniraga ikamba. Ati “Icyanshimishije ni abakobwa twabanye muri Boot camp kuko nabigiyeho byinshi byubaka.”


Miss Umuhoza Karen

Kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda nyuma yuko muri Miss Rwanda byari byanze kumuhira ntiyegukane ikamba, twamubajije aho yakuye imbaraga zimusunikira kwitabira irindi rushanwa ry’ubwiza dore ko benshi mu baba babuze amahirwe mu irushanwa rimwe bahita bacika intege zo kwitabira irindi rushanwa, adusubiza muri aya magambo:

Ikintu cyanteye imbaraga ni uko mbikunda nkabyiyumvamo kandi iyo ngiye mu marushanwa nk’aya bimfasha kugira confidence no kwiga ibintu byinshi ntarinzi byamfasha nk'umwali w'umunyarwandakazi.

Miss Karen Umuhoza

Miss Karen Umuhoza yavuze ko ikamba yegukanye rya Miss Photogenic rizamufasha mu mushinga we wo gufasha abana bo ku muhanda. Ati “Ikamba natsindiye rizamfasha kumva ko nifitiye icyizere kuko nakigiriwe n'abanyarwanda ibyo rero ni byo bizatuma ngira imbaraga zo gukora cyane. Umushinga mfite ni uwo gufasha impfubyi n'abana bo mu mihanda. Rero nkumva ko title mbonye ya Miss Photogenic izambera platform yo kugera mu nzozi nzanjye.”

Abajijwe icyo yavuga kuri Miss Shanitah Umunyana wegukanye ikamba nyamukuru rya Miss Supranational Rwanda nawe ubwe yifuzaga kwegukana, Miss Karen yavuze ko Miss Shanitah ari umukobwa mwiza kandi wigirira icyizere ndetse akaba azi kubana neza n’abantu bose. Yamusabye gukoresha neza ikamba ahawe akaribyaza umusaruro agakora ibikorwa byubaka umuryango mugari.

Ati “Shanitah ni umukobwa mwiza ugira confidence, kandi uzi kubana n'abantu bose. Ubutumwa namuha ni ugukoresha neza ikamba yahawe rya Miss Supranational Rwanda akaribyaza umusaruro, agakora ibikorwa byinshi byubaka société nyarwanda, kandi agahagararira neza u Rwanda muri Poland agahesha ishema u Rwanda....kandi ikindi namubwira ni uko mukunda.”


Umuhoza Karen (ibumoso) yasabye Miss Shanitah kuzahagararira neza u Rwanda

Miss Umuhoza Karen avuga ko yakuranye inzozi zo kuzaba umupilote. Akomeza avuga ko izi nzozi yaje kuzihindura kubera ubushobozi dore ko ubu ari kwiga ibijyanye na 'Urban Planning'. Kujya mu marushanwa y'ubwiza, avuga ko ari ibintu aba ashyigikiwemo n'umuryango we. Yavuze ko afite impano zitandukanye zirimo; kuririmba, gushushanya no kwandika imivugo aho yanditse imivugo ibiri ari yo; 'Mama' na 'Miss Rwanda'.

Abakobwa 15 ni bo bageze kuri ‘Final’ birangira Shanitah Umunyana ari we utwaye ikamba. Abkobwa 5 bageze kuri Final y’iri rushanwa babicyesha kuba bari bafite amajwi menshi y'ababatoye binyuze kuri SMS ni: Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette, Gihozo Alda na Umwali Sandrine. Abakobwa 10 biyongereye kuri aba 5 ni: Umufite Anipha, Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah, Umutoniwase Anastasie, Umulisa Divine, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace na Umwali Bella.

AMAFOTO YA MISS KAREN UMUHOZA WABAYE NYAMPINGA UBERWA N'AMAFOTO MURI MISS SUPRANATIONAL RWANDA


Miss Karen (uwa kabiri uhereye ibumoso)

Miss Karen (iburyo) hamwe na bagenzi be ubwo bari muri Boot camp


Abakobwa 15 bageze kuri Final ya Miss Supranational Rwanda


Abahataniraga ikamba biyerekanye muri 'Bikini' ya Made in Rwanda



Miss Shanitah ni we wegukanye ikamba rya Miss Suprational Rwanda

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KAREN UMUHOZA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAHOROERIC4 years ago
    WWW.INYARWANDA.com





Inyarwanda BACKGROUND