RFL
Kigali

Women Basketball: APR WBC yatangiye urugendo rwo kwigaranzura The Hoops Rwa iyitsinda bwa 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2019 0:00
0


Ikipe ya APR Women Basketball Club yatangiye urugendo rushobora kuyigeza ku gikombe nyuma yo kujya imbere ya The Hoops Rwa iyitsinze amanota 58-53 mu mukino w'umunsi wa gatanu wakinwaga kuri uyu wa Gatatu.



Amakipe yombi yagiye mu kibuga anganya intsinzi 2-2, umukino w'umunsi wa kane APR WBBC yari yatsinze amanota 54-53 bityo biyiha amahirwe yo kuba yagumana imbaraga mu irushanwa.

Mu mikino ya kamarampaka (Playoffs), ikipe zageze ku mukino wa nyuma biba bisaba ko imwe itsinda imikino ine kugira ngo itware igikombe izanitwaza ikina imikino Nyafurika.


APR WBBC basabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo bagaruke mu irushanwa  

Mu mukino w'uyu wa Gatatu, APR WBBC yakoze ibyo yasabwaga kugira ngo igabanye imibare iyiganisha ku gikombe ihita itsinda amanota 58-53 (8-6, 19-17, 19-16, 12-14), bityo buri kipe igira intsinzi ebyiri (2:2).

Muri uyu mukino, Marie Laurence Imanizabayo wa The Hoops Rwa yahize abandi mu gutsinda abona amanota 24 anakora "Rebounds" 12. Micomyiza Rosine bakinana yatsinze amanota icumi (10).


Marie Laurence Imanizabayo wa The Hoops Rwa yatsinze amanota 24

Kantore Sandra wa APR WBBC yatsinze amanota 21 anakora "Rebounds" 13, Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC yakoze amanota 18 mu mukino.


Kantore Sandra wa APR WBBC yatsinze amanota 21 mu mukino 

Nyuma y'uko amakipe anganyije intsinzi, birasaba ko imwe muri aya yatsinda imikino ibiri iri imbere igahita itwara igikombe cy'umwaka w'imikino 2018-2019.


Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC yatsinze amanota 18    


Mwizerwa Faustine wa The Hoops Rwa ashaka inzira 


Micomyiza Rosine (6) ashaka inzira  kwa Charlotte Umugwaneza wa APR WBBC


Kantore Sandra ku mupira imbere ya Marie Laurence Imanizabayo

Akimana Ange wa APR WBBC ahana ikosa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND