RFL
Kigali

CYCLING: U Rwanda rwatanze ibisabwa ngo ruzakire shampiyona y’isi ya 2025

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/09/2019 18:03
0


Biciye mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), u Rwanda rwasabye kuzakira shampiyona y’isi y’uyu mukino izaba mu mwaka wa 2025.



Shampiyona y’uyu mwaka wa 2019 izabera i Yorkshire mu Bwongereza kuva tariki 22-29 Nzeli 2019 aho u Rwanda ruzaba rwitabira ku nshuro ya gatandatu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 i Aigle mu Busuwisi ni bwo abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo rwakire iyi shampiyona ya 2025 ubwo izaba iba ku nshuro ya 98.


David Lappartient (Ibumoso) umuyobozi wa UCI na Bayingana Aimable (Iburyo) umuyobozi wa FERWACY

Ubu busabe burava mu bunararibonye bw’imyaka 11 mu gutegura Tour du Rwanda, u Rwanda rurifuza kwinjira mu mateka y’uyu mukino nk’igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye shampiyona y’isi.

Shampiyona y’isi mu mihanda y’i Kigali izongerera ibyishimo Abanyarwanda no hanze y’u Rwanda, ku gihugu cyabaye intangarugero mu iterambere ry’inzego zose.


Uva ibumoso: Bayingana Aimable, David Lappartient na John Ntigengwa umunyabanga uhoraho muri MINISPOC

Imikino nayo ntiyasigaye inyuma, kwakira shampiyona y’isi mu 2025 bizaba ari ubutumwa bw’icyizere kuri Afurika yose n’umuryango w’amagare mu Rwanda ukora cyane ngo ugere mu bihugu byose mu buryo butanga umusaruro.

Ku cyicaro cya UCI u Rwanda rwari ruhagarariwe


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND