RFL
Kigali

Umuramyi Sam Muvunyi agiye gukora igitaramo yateguye mu buryo butamenyerewe mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2019 12:46
0


Kuri iki cyumweru tariki 15/09/2019 umuramyi Sam Muvunyi azakora umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umugoroba yise UMURIMBO W'AGAKIZa uteguwe mu buryo butamenyerewe mu bitaramo hano muri Kigali.



Agashya Sam Muvunyi yashyize muri iki gitaramo cye ni uko nta wundi muhanzi yatumiye nk'uko byari bimenyerewe, ibisobanuye ko ari muhanzi rukumbi uzaririmba muri iki gitaramo kuva gitangiye kugeza gisojwe. Yavuze ko igitaramo nk’iki azajya agikora buri mwaka. Aganira na Inyarwanda.com Sam Muvunyi yavuze ko ari uburyo yifuza bwakoreshwa cyane hano mu Rwanda. Mu magambo ye ati:

Usanga mu bitaramo byinshi umuntu ategura igikorwa ntatambutse ubutumwa nk'uko abyifuza bitewe n'umwanya kuko iyo watumiye abahanzi wowe urigomwa ukabashakira umwanya kuko baba ari abashyitsi. Rero ndifuza ko buri mwaka najya ntegura umunsi wo gutambutsa ibyo Imana yampaye kandi nkabikora ku buryo numva ko ibyo nagombaga gutanga nabitanze.


Umuramyi Muvunyi Sam

Sam Muvunyi yakomeje abwira Inyarwanda.com ko ku ikubitiro igitaramo cye cya mbere giteguye muri ubu buryo bushya azanye mu Rwanda kizaba tariki 15/09/2019 saa kumi kibere i Gikondo kuri ADEPR Karugira. Yavuze ko hazabaho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana. Ati “Tuzagira n'umwanya wo kumva Ijambo ry'Imana. Rero saa kumi abantu bose bazabe bahageze kwinjira ni ubuntu.”


Igitaramo cya Sam Muvunyi nta wundi muhanzi uzakiririmbamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND