RFL
Kigali

Miss Supranational Rwanda 2019: Ingingo 8 zo kugarukaho

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/09/2019 8:36
0


Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda ryasojwe mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 08 Nzeli 2019 igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 Umunyana Shanitah atahana ikamba. Mu bindi yatahanye hari igihembo cya Miliyoni 1 n'itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational muri Pologne.



Si inshuro ya mbere u Rwanda ruzaba ruhagarariwe muri iri rushanwa n’ubwo nta kamba rurabasha kwegukana. Cyakora ni ubwa mbere hateguwe irushanwa ryo gushakisha uzahagarira u Rwanda binyuze ahabona, ikintu cyo kwishimira.

Nitwa Steven Rurangirwa nakurikiranye iri rushanwa kuva ritangiye kugeza ku musozo ndetse yewe nakurikiranye bya hafi n’andi marushanwa y’ubwiza atandukanye yabereye mu Rwanda.    

Nifuje gutambutsa ibi bitekerezo byanjye kuri INYARWANDA.COM kuko ari urubuga rukomeye rwiza kandi rukaba n’umuyoboro ukoreshwa mu gutanga ibitekerezo n'inkuru nziza zubaka umuryango mugari nyarwanda bikagera kure.

Ingingo 1: Itangazamakuru ryagashyigikiye iri rushanwa:  

Hatitawe ku nyungu z’uburyo butandukanye, ingufu n'uruhare rw' itangazamakuru biracyenewe mu gukura iri rushanwa ku rwego rumwe rikagera ku rundi cyakora nanone bigasaba ingufu nyinshi abategura mu kurimenyekanisha.

Kuva iri rushanwa ritangiye kugera ku musoza; ibinyamakuru byarikurikiranye umunota ku munota birabarika. Niba twifuza iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro abafite ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bakwiye no gutekereza gufasha buri gikorwa cyose gifite intego nzima.       

Ingingo 2: Abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda; ingingo yo gutindaho

Irushamwa ry'ubwiza risanzwe riba mu Rwanda ni Miss Rwanda. Ni irushanwa usanga mu majonjora y'ibanze byibura ababarirwa hagati ya 300 na 400 bagerageje amahirwe yo guhatana. 

Ibi bikaba muri bimwe mu bigaragaza ko ari irushanwa rinini kandi ryakuze. Umubare munini w’abatarabonye amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 waje kugerageza no muri Miss Supranational Rwanda 2019.

Muri bo twavuga nka Karen Muhoza, Queen Peace, Umukundwa Clemence n'abandi ukongeraho na Umutoniwase Anastasie na Umunyana Shanitah; bo basanganwe amakamba.  

Aba bakobwa mvuze nyuma banabashije guhagarira u Rwanda mu bihugu bitandukanye mu bihe bitandukanye. Hari umubare w’abantu batabibona nk'aho ari ikibazo ariko hari n’undi mubare munini wumva ko umuntu ufite ikamba ry'ubwiza iryo ari ryo ryose yakabaye atemererwa guhatana mu rindi rushanwa.

Mu ijoro ryo gutanga ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 nagerageje imitekerereze y'abantu maze mu bantu 12 naganiriye nabo mbabaza uwo babona wo kwegukana ikamba. 

Muri bo 9 bambwiye Umunyana Shanitah 2 bavuga Umutoniwase Anastasie umwe niwe wambwiye Yvette Magambo.

Nashatse kumenya impamvu mu by’ukuri ari abo babiri bahabwa amahirwe cyane kandi wabonaga mu gihe cyo guca imbere y'Akanama Nkemuramaka atari bo bitwaye neza kurusha abandi. 

Abo naganiriye nabo bahurije ku kuvuga ko bazwi bafite andi makamba bibahesha amahirwe arenze aya bagenzi babo. Cyimwe n'abandi benshi babibona gutyo na njye ni ko mbibona. 

Harebwa uburyo uwegukanye ikamba ahandi atajya aba mu bahatana muri Miss Supranational Rwanda ndacyeka ibi byatanga amahirwe angana ku bandi bose.       

Ingingo 3: Kuganiriza abakobwa bakamenya ko mu irushanwa bose batatsinda:

Ubwo hari hamaze gutorwa batanu ba mbere bamwe mu bakobwa basubiye mu cyumba cy’urwambariro maze amarira aba yose habura uhoza undi. Byose byaterwaga n'icyizere bari bamaze kwiremamo cyo gutsinda. Ibi ubwa byo ntibyakabaye ikibazo. 

Ikibazo cyirimo ni ukutaganirizwa mbere ngo bategurwe mu mutwe bongere kwibutswa ko ari abakobwa 15 kandi ikamba ari rimwe bahatanira bityo ari ibintu bidashoboka ko buri wese yaricyura.

Izi nama ziba nziza iyo zitanzwe n'umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka kandi bigakorwa byibura mbere ho iminota 10 mbere y’uko hatangazwa abakomeje. 

Biba byiza kurushaho iyo ari ibintu byateguwe mu mitekerereze n'ibyiyumviro by'abakobwa mu gihe cy'umwiherero. Amarira no kwiheba byari mu cyumba cy'urwambariro ni ikimenyetso cy’uko bitakozwe cyangwa se bikaba bitarakozwe uko byagakwiriye.

Ingingo ya 4: ‘Boot Camp’ (Umwiherero) na Telefoni ntibihura:

Imwe mu mpamvu amarushanwa y'ubwiza yose agira umwiherero ni ukugira ngo abahatana bitekerezeho cyane babe batandukanye n'iby’isi byose birimo amasomo yo ku ishuri, imiryango yabo, abahungu bakundana nabo, imbunga nkoranyambaga maze basigare ari bo n’irushanwa gusa.

Muri Miss supranational Rwanda 2019 si ko byagenze. Washoboraga gukanguka nka saa munani z’ijoro waba ufite nka numero y’umwe mu bahatana ugasanga ari gusangiza iyindi si ubuzima bwo mu mwiherero binyuze kuri ‘status’ za WhatsApp.

Urugero akabereka icyumba arayemo, ubwogero, amafunguro yakoresheje n’ibindi bitandukanye. Ntabwo ibi ubwabyo byakabaye ikibazo.

Ibi bituma abamukurikirana bagira uruhare mu kuvuga ku byo yaberetse (Comments), hakaba gusubiza, ikiganiro cyikabyukira aho maze umwanya wakabaye uhuza uhatana n’irushanwa arimo ugatakara.     

Ingingo ya 5: Biragoye kumenya icyo uwambitswe ikamba yarushije abandi


Ubundi uko byakabaye bigenda n’uko bikorwa ahandi mu marushanwa y'ubwiza ku isi mbere yo gutangaza abatsinze, umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka ahabwa umwanya mu buryo buteguye akabwira abari aho bose icyagendeweho ingingo ku yindi n’amanota buri ngingo yari ifite. 

Iyo atabaye umucyemurampaka bikorwa n’uyoboye umuhango gusa biba byiza kurushaho iyo bikozwe n’umucyemurampaka.

Muri Miss Supranational Rwanda 2019 si ko byagenze guhera mu majonjora kugeza ku munsi wa nyuma. Ibi bidakosowe byajya binatera urujijo no kwijujuta kuri benshi bidasize n’ababa bahatanye.  

Ingingo ya 6: Akabali k’inzoga ntigategurirwamo irushanwa:

Ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2019 ni bwo habaye umuhango wo gusezerera abakobwa 5 hagasigara 15. Ni umuhango wari mwiza ubereye ijisho ariko aho wabereye wahatekerezaho bigatinda; mu kabari kari i Nyarutarama.

Itapi y'umutuku yari yateguriwe abakobwa banyuragaho biyereka Akanama Nkempuramaka byarangiye inanyuzeho abaseriveli, ugiye kwica icyaka, kwihagarika ndetse n’uwinjiraga atazi ibiri kubamo yakandagizagaho urukweto.

Amatwi yanjye yiyumviye inshuro zirenze eshanu mu bihe bitandukanye abakobwa bahatana basaba abaje gushaka icyo binywera kutabitambika ngo batabicira amafoto.

Ifoto irabara mu marushanwa y’ubwiza icyiyitambitse cyiba cyitambitse andi mahirwe. Ubwo simvuze aho abakobwa bahinduriraga imyenda,.....   

Ingingo 7: Umwenda wo kogana udodewe mu Rwanda:

Amarushanwa y'ubwiza atandukanye ku isi agenda agerageza gukuramo ingingo ya ‘Bikini’ mu mategeko n'amabwiriza yayo.

Gusa si ko biri kuri Miss Supranational bo baracyatsimbaraye kuri iyi ngingo nta n’ubwo wavuga ko ejo cyangwa se ejo bundi bazabikuraho. 

Imico y'ibihugu itandukanye cyane cyane iby'abarabu n'ibindi nk'u Rwanda ntiyemera ko umwali ajya ku gasozi akerekana amatako munda he n’ibindi bice by'ibanga imbere y'ibyuma bifata amashusho bicanye.

Mu rwego rwo guhangana n’iyi mbogamizi abategura Miss Supranational Rwanda bateguye umwenda wo kogana ukorewe mu Rwanda (SwimSuit made in Rwanda). 

Ariko iyo witegereje imiterere yawo ukanayigereranya n’iyimenyerewe niba koko Umunyana Shanitah uzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ari uriya mwambaro azakoresha, inama nziza ni ukuzawihorera.

Niba bikorwa koko mu gushaka amanota yo muri kariya gace, ayo manota u Rwanda rwayihorera cyangwa se rukajya rukurikiza ibyemewe ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda ruvugwa aha ni wa mukobwa uzaba aruhagaririye. 

Ingingo ya 8. Akanama Nkemurampaka ni inshingiro rya byose

Ni bintu bitagira uko bisa kubona uwanyuze mu irushanwa ari ku meza y’abari bufate imyanzuro. Kuko aba yumva neza neza icyo bivuze n’icyo bisaba. 

Ariko bikaba agahomamunwa kubona kumeza y’abafata imyunzuro hariho umuntu igikomeye afite ari uko acuruza cyangwa akora imyenda cyangwa se ari umujyanama w'umwe mu bigeze guhatana mu irushanwa ry'ubwiza atanegukanye.

Aha ntibivuze ko abahatanye mu marushanwa y'ubwiza akenshi bakanayatwara ari bo gusa bakabaye bahabwa inshingabo zo gutora abandi, hiyongera n’abandi batandukanye bazi banasobanukiwe n’ibijyanye n'ayo marushanwa.

Iyi nkuru ishingiye 100% ku bitekerezo by'umusomyi wacu witwa Steven Rurangirwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND