RFL
Kigali

Senderi Hit ari kwicinya icyara ku bwo kuririmbira abarimo icyamamare Ne-Yo, arashimira byimazeyo RDB na EAP

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2019 17:46
0


Senderi Hit ni umwe mu bahanzi basusurukije abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye umuhango wo 'KWITA IZINA 2019' wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze tariki ya 6/9/2019. Senderi yagaragaje akari ku mutima we nyuma yo kuririmba muri uyu muhango.



Abana 25 b’ingagi bavutse muri uyu mwaka wa 2019 ni bo biswe amazina mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame, icyamamare Ne-Yo, Tony Adams, Louis Van Gaal, Meddy, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, umunyamideri Naomi Campbell, Sherrie Silver, Areruya Joseph n’abanyacyubahiro batandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo. Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n'abarimo Senderi Hit, King James na Riderman.


Abise amazina abana b'ingagi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame

Senderi International Hit waririmbye indirimbo esheshatu muri uyu muhango, yabwiye Inyarwanda.com ko umutima we wuzuye amashimwe menshi nyuma yo kuririmbira abantu benshi cyane bitabiriye ‘Kwita Izina 2019’ bakizihirwa cyane, by’akarusho mu bo yaririmbiye hakaba harimo n'umuhanzi w'icyamamare Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashimiye cyane Ne-yo, Meddy n’abanyacyubahiro bakurikiranye batuje indirimbo ze 6 yaririmbye.

Senderi Hit yagize ati: Ndashimira cyane Ne-Yo na Meddy n’abandi banyacyubahiro benshi bari batumiwe uko bakurikiranye neza batuje 100% mu Kinigi mu ndirimbo zanjye esheshatu; Ibidakwiriye nzabivuga, Abanyarwanda twaribohoye, Iyo twicaranye tuvugana ibyuka u Rwanda, Agaciro ni ubukungu bw’abanyarwanda, Twambariye gutsinda n’Imihigo irakomeje.“


Senderi Hit imbere y'imbaga yari yitabiriye Kwita Izina 2019

Senderi yashimiye cyane RDB na EAP bamuhaye amahirwe yo kuririmba mu muhango wo Kwita Izina 2019 wabereye mu Kinigi mu marembo y’ibirunga. Yavuze ko bamuhaye amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwe. Yashimiye kandi abanyamusanze bamweretse urukundo. Ati "Ndashimira RDB na EAP Imana ibahe imigisha. Mwampaye amahirwe nerekana ubushobozi bwanjye. Ndashimira abaturage ba Musanze. Ndashimira itangazamakuru, ndashimira Imana impa imbaraga zikora ibyo byose."


'Kwita Izina 2019' yaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru


Ne-Yo yitabiriye 'Kwita Izina 2019' ndetse anita izina umwana w'ingagi, yamwise 'Biracyaza'

UMVA HANO 'IBIDAKWIRIYE' INDIRIMBO YA SENDERI FT INTORE TUYISENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND