Ubusanzwe inkari ziba zifite ibara risatira umuhondo, gusa iyo wanyoye amazi menshi ziba zererana naho iyo nta mazi wanyoye cyangwa ntayo uheruka kunywa usanga zisa umuhondo.
Gusa bibaho ko rimwe na rimwe usanga inkari zajemo ibara ry’umutuku, ibi bikaba bivuze ko hari insoro zitukura zivanzemo. Ibi bituruka ku mpamvu nyinshi zinyuranye, nk'uko tugiye kubirebera hamwe uyu munsi.
Dore bimwe mu bibitera
1. Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
Ubu bwandu buterwa n'uko mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri
zinjiye zinyuze mu mwenge w’inkari nuko zikororokera mu ruhago. Ibimenyetso
byabwo ni ugushaka kunyara kenshi, kokerwa uri kunyara kandi inkari zikaba
zinuka cyane hakaniyongeraho (nubwo atari kuri bose) inkari zirimo amaraso.
2. Uburwayi bw’impyiko
Hari igihe bagiteri zinjira mu mpyiko zinyuze mu maraso
cyangwa zizamutse ziturutse mu mujyaruhago, aha bikaba binashobora guturuka ku
bwandu bw’umuyoboro w’inkari butavuwe. Ibimenyetso ni bimwe gusa hano
haniyongeraho kuribwa cyane no guhinda umuriro.
3. Utubuye mu ruhago no mu mpyiko
Uko impyiko ziyungurura inkari niko hagenda hasigara
utuvungukira duto dushobora kwibumbira hamwe tukavamo utubuye. Utu tubuye uko
tuba twinshi niko bitera uburwayi mu mpyiko no mu ruhago.
4. Kubyimba kwa porositate ku bagabo porositate ishobora kubyimba cyane cyane iyo abagabo bageze ku myaka 40 kuzamura. Uko kubyimba gutuma umuvaruhago usa n’uwifunga nuko inkari gusohoka bikagorana. Iyo zije ziza zocyera kandi zirimo amaraso.
5. Kanseri Ya prostate
Amaraso menshi mu nkari ashobora kuba ikimenyetso cya
kanseri ya porositate, iy’uruhago cyangwa y’impyiko.
6.Impanuka cgse Gukora akazi k’ingufu cyane nko kwikorera no guterura imizigo iremereye cyane, kuba wakubitwa cyangwa wakora impanuka impyiko zikangirika nabyo biri mu bitera amaraso mu nkari.
7.Imwe mu miti
Hari imiti imwe izwiho kuba yatera kwihagarika inkari zirimo
amaraso. Iyo miti ni nka aspirin ikoreshwa mu kubuza amaraso kuvura, cyangwa
heparin.
Gusa twibutse ko hari n’amafunguro cyangwa ibyokunywa
bishobora gutuma inkari zisa umutuku ariko Atari amaraso arimo. Nka beterave,
inkeri, ibi rero ntibikagutere ubwoba.
Ni abahe bantu bagira ibyago byinshi byo kugira amaraso munkari?
Kubona inkari zirimo amaraso ntawe bitabaho, gusa hari ababa bafite ibyago kurenza abandi:
• Abagabo bageze mu myaka hejuru ya 50, kubera porositate
yabo ibyimba
• Abana nabo bashobora kugira icyo kibazo bitewe no kuba
impyiko ze zarabyimbye kubera Indwara runaka yatewe na mikorobi.
• Kuba ukunda gufata imiti yo mu bwoko bwa penicillin na
aspirin
• Kuba ukora akazi cyangwa siporo bisaba ingufu cyane.
Igihe cyose ubonye impinduka mu nkari rero, ihutire kujya kwa muganga bakurebere ikiri kubitera.
TANGA IGITECYEREZO