RFL
Kigali

Jack Ma umubyeyi wa Alibaba akaba umunyabigwi mu baherwe bari kuri uyu mubumbe agiye kuva ku buyobozi bw’iki kigo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/09/2019 7:51
1


Uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cya Alibaba agiye kwegura ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 55. Jack Ma atangaza ko agiye kwiyegurira uburezi ndetse akabuteza imbere mu rwego rwo gufasha abatuye Isi nk'umwuga yize mbere y’uko aba umushoramali.



Jack Ma, ni umugabo ufite ibigwi byo kuba yarakoze impindura matwara mu bucuruzi bwo kuri murandasi mu gihugu cy’u Bushinwa. Uyu mugabo ari ku mwanya wa gatatu mu baherwe bo mu gihugu cy'u Bushinwa. Kuri uyu wa 10 Nzeli 2019 arahagarika imirimo yakoraga yo kuyobora iki kigo “Alibaba group” kibarirwa akayabo ka miliyaridi 460 z'amadorali y’Amerika. Alibaba ni ikigo cyatangijwe na Jack Ma muri 1999 afatanyije na bagenzi be 18, iki kigo gifite abakozi begera ku 66000 bakora umunsi ku wundi.

Jack MA n'umukuru w'igihugu Paul Kagame ubwo yari yitabiriye inama ya Youth Connekt Africa muri 2017

Jack Ma ni umugabo ukunze kumvikana cyane mu ma nama menshi atandukanye aho akunze gutumirwa yigisha urubyiruko buryo ki rwakura amaboka mu mifuka rukiteza imbere, zimwe mu ngero uyu mugabo akunze gutanga harimo imwe igira iti “Niba Jack Ma yarateye imbere buri mwana wese wo mu Bushinwa washaka gutera imbere yabigeraho” Akunze gutangaza ko yasabye kwiga muri Havard inshuro zigera ku 10 zose bamwangira ndetse agashimangira ko ibyo yagezeho atigeze atecyereza ko yabigeraho ahubwo byose abikesha kudacika intege ndetse no kutagira ubwoba bwo gutangira.Inkuru ducyesha Businesstoday umuherwe Jack Ma yatangaje ko kuri uyu wa kabiri ubwo aba yizihiza isabukuru y’imyaka 55 ko ari bwiyegurire ibikorwa by’ubugiraneza byibanda ku iterambere ry’uburezi. Uyu mugabo mbere yuko aba umuherwe yari umwalimu w’Icyongereza. Yavuze ko akunda uburezi cyane ari nayo mpamvu yifuza kubwiyegurira.

Uyu mukire umwaka washize yari yatangaje ko azaha ubuyobozi uwitwa Daniel Zhang umwe mu bo batangiranye iki kigo kimaze kuba ubukombe ku ruhando rw’Isi. Jack Ma yari yaramye atangaza ko ashaka gutera ikirenge mu cya Bill Gates washinze Microsoft, agashinga umuryango ukora ibikorwa biteza imbere imibereho y'abantu batuye Isi. Magingo aya uyu mugabo atunze akayabo kagera kuri miliyaridi 37.3 z'amadorali nk'uko tubikesha urubuga rwa Forbes ku rutonde rwasohotse muri Werurwe 2019, akaba aza ku mwanya wa gatatu mu bantu bakize cyane mu Bushinwa no ku wa 21 ku Isi yose.

Jack Ma aratanga ubuyobozi bwo kuyobora Alibaba kuri uyu wa 10 Nzeli 2019 mu birori byo kwizihhiza isabukuru y’imyaka 55.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dany4 years ago
    tumwigireho natwe tuzabe nkawe





Inyarwanda BACKGROUND