Filime ishingiye ku gitabo cya Mukasonga Scolastique, “Notre Damme Du Nil” iherutse kwerekanwa mu gufungura iserukiramuco mpuzamahanga rya Filime ribera mu mujyi wa Toronto, igiye kwerekana no mu Rwanda.
Notre Damme Du Nil iri muri filime zafunguye Toronto International Film Festival 2019 tariki 05 Nzeri 2019, ikaba ari nabwo yari yerekanywe ku nshuro ya mbere. Umuhango wo kwerekana iyi filime wanitabiriwe n’abakobwa b’abanyarwandakazi bane bayigaragayemo nk’abakinnyi b’imena.
Iyi filime igaragaza itotezwa ryakorerwaga abakobwa b’abanyeshuri bakomokaga mu bwoko bw’Abatutsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwanditsi avuga ibyabereye mu kigo cy’Amashuri yisumbuye cyitwaga Notre Damme Du Nil cyari icy’abakobwa gusa ariko amashusho ya filime yo yafatiwe mu Karere ka Rutsiro mu ishuri rya Murunda.
Atiq Rahimi ukomoka muri Afghanistan akaba ari we
watunganyije iyi filime yabwiye RFI ko yatunguwe no kubona abanyarwanda
bariyunze nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Ati “ Nabayeho mu myaka ya mbere y’intambara muri
Afghanistan, nabuze umuvandimwe wanjye nzi ibikomere by’intambara. Ubwo najyaga
mu Rwanda nongeye kubyumva. Ariko igitangaje nyuma y’imyaka 25 habayeho
ukwiyunga mu buryo budasanzwe.”
Atiq Rahimi yavuze ko iyi filime azayerekana mu
Bufaransa mu mwaka utaha ariko azabanza kuyerekana i Kigali mu Ugushyingo uyu
mwaka. Bizaba ari ku nshuro ya kabiri iyi filime yerekanywe nyuma ya Toronto
International Film Festival.
Igitabo cya “Notre Damme Du Nil”cyasohotse mu 2012, cyanahawe ibihembo mpuzamahanga bibiri ari byo Prix Renaudot na Prix Ahmadou Kourouma. Iyi ni filime ya gatatu ikozwe na Atiq Rahimi nyuma ya “Earth and Ashes yagiye hanze mu 2004, na The Patience Stone yasohotse mu 2012.
Abakobwa bakinnye muri "Notre Damme Du Nil" ubwo bitabiraga umuhango wo kuyerekana muri Canada
TANGA IGITECYEREZO