RFL
Kigali

Yum Yum Resto & Bar izanye ikosora! Ni bo ba mbere muri Kigali bafite Buffet nziza kandi ihendutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2019 17:49
0


Yum Yum Resto & Bar ikorera mu mujyi wa Kigali muri MIC muri etaje ya kane ije ari igisubizo ku batuye n’abakorera muri Kigali. Bazanye ikosora muri Kigali dore ko bafite Buffet nziza cyane kandi iri ku giciro utasanga ahandi muri Kigali.



InyaRwanda.com twasuye Yum Yum Resto&Bar dusanga ari ahantu heza cyane ukwiriye kujya ufatira amafunguro n’icyo kunywa ndetse ku bakunda gusohoka ni ho hantu heza hatuje tuguhitiyemo. Akarusho muri Yum Yum Resto & Bar ni serivisi nziza batanga. Birababaza kujya ahantu ugiye kwishyura ayawe, wagerayo ukabura ukwakira, wanamubona akakwakira ubona atakwitayeho.

Muri Yum Yum Resto & Bar siko bimeze kuko gutanga serivisi nziza ni wo muco wabo. Ikindi ni uko bagendera kuri gahunda za Leta y’u Rwanda akaba ari yo mpamvu biyemeje gushyigikira ‘NA YOMBI’ gahunda ya Leta ihamagarira abantu bose rusange yaba abacuruzi, abayobozi, abikorera n’abandi kujya bakira neza ababagana.


Yum Yum bafite amoko atandukanye y'ibyo kurya

Yum YumResto & Bar batanga serivise zitandukanye kandi ku giciro utasanga ahandi. Aha twavugamo Buffet nziza kandi iri ku giciro utasanga ahandi. Buffet bayiguhera ku 2000 Frw gusa ariko ukurikije ukuntu iba ari nziza cyane ukongeraho na serivisi nziza baguha ntaho bihuriye n’ahandi hose uzajya muri Kigali. Akarusho ni uko uhasanga n’amafunguro wategetswe na muganga.

Yum Yum Resto & Bar bafite kandi amoko atandukanye y'ibyo kurya n'ibinyobwa yaba ibisembuye n'ibidasembuye. Akarusho ni uko banakuzanira ibyo kurya n'ibindi ukeneye bakabikugezaho aho waba uri hose, ibizwi nka Outside Catering mu ndimi z'amahanga.


Ntiwakwicwa n'icyaka igihe uri muri Yum Yum

Muri Yum Yum ni ho warebera imikino itandukanye ya Shampiyona z’i Burayi ndetse n’izindi zikunzwe ku isi, ukayirebera kuri televiziyo za rutura aho uba umeze neza nk'umuntu wibereye aho umukino wabereye. Yum Yum ni ahantu heza cyane wicara ukumva uratuje mu kayaga keza kagusanganira ari nako wirebera ibyiza bitatse umujyi wa Kigali.

Ni yo Resto & Bar mu Rwanda ujyamo bakakwakirana urugwiro n'abakozi bayo barimo n'abakobwa b'uburanga bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Ku bantu bafite ibirori, Yum Yum Resto & Bar ni amahitamo meza kuko ni ho hantu ujya ugasanga baguteguriye ibyo ukeneye byose mu birori byawe akarusho bakaba banakora Cake/Gateau. Banatekera kandi abageni mu bukwe bakazana n'abaseriveri babo.


Yum Yum bakorera muri MIC muri etage ya kane hafi neza ya Tv7

Buri wa Gatanu Yum Yum baba bafite igitaramo cya Karaoke

Stecy Kabagema ushinzwe imenyekanishabikorwa bya Yum Yum Food Ltd yatangarije Inyarwanda.com buri wa Gatanu baba bafite igitaramo cya Karaoke kuva saa Mbiri z’ijoro kugeza bucyeye. Igitaramo giheruka bagitumiyemo Jane Uwimana (Queen of Karaoke) mu Rwanda. 

Yavuze ko igitaramo nk’iki kizahoraho bakajya bagitumiramo abanyempano batandukanye mu muziki. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2019 kuva saa Mbiri z'ijoro iki gitaramo kizongera kikaba kikabera muri Yum Yum aho abazacyitabira bazasusurutswa na Jane Uwimana (Queen of Karaoke).


Kuri uyu wa Gatanu Jane Uwimana arataramira muri Yum Yum

Ku bafite ibirori muradabagijwe rwose dore ko iyo ukoreye ibirori muri Yum Yum Resto & Bar bagutegurira aho bibera hakiri kare, bakaguha itsinda rikwitaho by’umwihariko ibirori bikagenda neza cyane kurusha uko wabitekerezaga. Yum Yum Resto & Bar bakorera muri MIC muri etaje ya kane. Bahamagare kuri: 0780515147 cyangwa kuri 0783538371. Kuri Instagram bitwa; yum_yum_resto_bar


Waririye muri Yum Yum nta handi uzongera gufatira amafunguro, bakora amasaha 24 ku munsi

AMAFOTO: Mugunga Evode-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND