RFL
Kigali

Basketball: REG irabura intsinzi imwe igatwara igikombe, Kubwimana yishimiye umutoza mushya mu gihe Henry Mwinuka avuga ko nta kiraba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/09/2019 10:16
0


Umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Baskeball uri kugera ku musozo kuko imikino ya kamara mpaka (Playoffs) igeze mu mahina aho REG BBC isabwa gutsinda umukino bafitanye na Patriots BBC kugira ngo batware igikombe cya 2018-2019.



Umukino REG BBC isabwa ni uwuzabahuza na Patriots BBC kuwa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 kuri sitade nto ya Remera guhera saa tatu z’umugoroba (21h00’) mu gihe mu bagore ikipe ya APR BBC isabwa kongera gutsinda The Hoops Rwa kugira ngo basubire mu murongo kuko ubu banganya imikino 2:2. APR WBBC batsinze umukino uheruka amanota 55-54.


REG BBC irasabwa umukino umwe igatwara igikombe

Mu cyiciro cy’abagabo, Kuwa Gatanu bakinaga umukino w’umunsi wa kane wa Playoffs, REG BBC itsinda Patriots BBC amanota 63-62. REG yahise yuzuza intsinzi eshatu mu mikino ine bamaze gukina.


Patriots BBC irasabwa gutsinda kuri uyu wa Gatatu kugira ngo igaruke mu irushanwa 

Bitewe n’uko muri “Playoffs” bakina imikino irindwi (7) noneho uwutanze undi intsinze enye (4) agatwara igikombe, ubu REG BBC irasabwa gutsinda umukino umwe gusa igahita itwara igikombe cy’umwaka w’imikino 2018-2019 ndetse ikazanasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika.


Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC wananyuze muri Patriots BBC avuga ko muri iyi mikino ya Playoffs bafashe umwanya bakiyigaho bakaza gusanga bagomba kwita kuko ngo bibukaga neza ko Patriots BBC yabatsinze muri shampiyona.

“Patriots BBC duhatanye ni ikipe ikomeye. Muri shampiyona yaradutsinze ariko ntabwo twacitse intege kuko twagerageje gukora impinduka, abayobozi bakora impinduka ku batoza n’abakinnyi buri wese arikosora areba aho atakoze neza muri shampiyona. Turabizi ko gutwara Playoffs ari urundi rugamba rutuma umuntu azajya mu marushanwa akomeye niyo mpamvu buri wese ubina ashaka igikombe”. Kubwimana


Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC 

Kubwimana Kazingufu Ali muri iyi mikino ya Playoffs, ni umwe mu bakinnyi bari ku rwego rwo hejuru bigendeye ku musaruro atanga mu kibuga afasha REG BBC kwisasira Patriots BBC.

Ibi bitandukanye n’imyaka ibiri ishize kuko uyu musore atakunze guhabwa umwanya munini ngo yigaragaze. Ku giti cye avuga ko muri iyi mikino ya Playoffs yisanze mu buryo umutoza mushya Igor Kovacevic akoresha kandi ko yishimiye uko amukinisha mu kibuga.

“Akenshi usanga uburyo abatoza bakinisha ikipe butandukanye. Uyu mutoza mushya wacu akoresha abakinnyi babiri bazamukana imipira iva inyuma (Point Guard) babiri mu kibuga kugira ngo mu gihe bafashe umwe undi ahite azamura imipira kandi akenshi abo bakinnyi baba bihuta cyane, bigatuma uwo muhanganye bimugora abo bakinnyi, niyo mpinduka yabaye mu mikinire yacu”. Kubwimana


Kubwimana avuga ko Patriots BBC yababaje muri shampiyona bityo bikabatera undi mugambi

Muri uyu mukino, REG BBC yatsinze umukino wa gatatu wikurikiranya 63-62 (15-12, 14-13, 21-17, 13-20), Makiadi Ongea Michael wa Patriots BBC yatsinze amanota 17 na Rebounds 12 aza imbere ya Kaje Elie wa REG BBC watsinze amanota 15 nawe akaba yarakoze Rebounds 12.


Makiadi Ongea Michael (55) ashaka kwambura umupira Kami Kabange Milambwe (20)

Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC yatsinze amanota icyenda (9) anganya na Hagumintwari Steve bakinana bigaragara ko muri uyu mukino atagize uburyo bwo gutsinda kuko mu mikino ibanza yabaga ari mu bakinnyi batatu bafite amanota menshi mu mukino.


Mugabe Arstide (88) kapiteni wa Patriots BBC agenzura umupira 

Ku ruhande rwa REG BBC, Beleck Bell yatsinze amanota 11 mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatsinze amanota icumi (10).


Kubwimana Kazingufu Ali (24) imbere ya MUgabe Arstide (88)

Nyuma yo gutsindwa umukino wa gatatu yikurikiranya, Henry Mwinuka umunyatanzania utoza Patriots BBC nk’umutoza mukuru, yabwiye abanyamakuru ko igikombe kitaragenda kuko ngo arabizi neza ko umukino wo kuwa Gatatu azawutsinda bityo bakazakina undi mukino nawo bakwutsinda.

“REG BBC usibye ko bahinduye umutoza nta zindi mpinduka bakoze muri iyi mikino. Ni baratugoye ariko nizeye ko umukino utaha tuzabatsinda kuko ubona ko badutsinda bashingiye ku makosa yacu tuba twakoze. Igikombe ntabwo turagitakaza, kuko nidutsinda kuwa Gatatu bizadusubiza mu mukino ariko nidutsindwa nyine bizaba birangiye. Bafite umutoza mwiza ariko nta kindi kintu bahinduye”. Mwinuka


Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC ahamya ko igikombe atarakurayo amaso

Mwinuka avuga ko nka Patriots BBC bagiye kwicara bakosore amakosa bakoze mu mikino ibanza bityo bibabereye isomo rizabafasha mu mukino wa gatanu uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 muri sitade nto ya Remera (21h00’).


Kubwimana Kazingufu Ali ku mupira ahunga Ndizeye Diedonne

Patriots BBC yatangiye iyi mikino itsinda REG BBC amanota 67-58 mu mukino wa mbere wabereye muri Kigali Arena. Gusa umukino wa kabiri batsinzwe amanota 66-65 mbere yo gutsindwa amanota 64-59 mu mukino wa gatatu. Umukino wa kane batsinzwe na REG BBC amanota 63-62.


Kubwimana Kazingufu Ali azamura umupira mu bwugarizi bwa Patriots BBC

Mu cyiro cy’abagore (Women Category), ikipe ya The Hoops Rwa yananiwe gutsinda APR WBBC umukino wa gatatu wikurikiranya kuko batsinzwe amanota 55-54 (6-11, 17-15, 15-13 na 17-15) mu mukino wa kane nawo wakinwe kuwa Gatanu.

Nyuma y’intsinzi ya APR WBBC byahise bivuga ko ubu amakipe yombi anganya imikino ibiri kuri ibiri mu buryo bw’intsinzi (2:2) bivuze ko amakipe yombi agomba guhatana kugira ngo havemo imwe izuzuza intsinzi enye (4) ikabona gutwara igikombe.

Muri uyu mukino utarasojwe neza bitewe n’uko The Hoops Rwa bavuga ko bibwe amanota abiri yasoje umukino, Micomyiza Rosine (The Hoops Rwa) na Kantore Sandra wa APR WBBC banganyije amanota kuko buri umwe yatsinze 17.

Umugwanea Charlotte kapiteni wa APR WBBC yanganyije na Mwizerwa Faustine wa The Hoops Rwa kuko buri umwe yagize amanota 14.

Ange Akimana (APR WBBC) yatsinze amanota 13 mu gihe Marie Laurence Manizabayo wa The Hoops Rwa yatsinze amanota 12 mu mukino.


Kantore Sandra wa APR WBBC

Umukino wa Gatanu muri iki cyiciro, uzakinwa kuwa Gatatu tariki 11 Nzeli 2019 muri sitade nto ya Remera guhera saa moya (19h00’).


Moise Mutokambali umutoza mukuru wa The Hoops Rwa abaza abasifuzi niba ibintu bamukoreye ari ukuri

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC     

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND