Buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo ‘Kwita Izina’ abanga b’ingagi. Umuhango wo muri uyu mwaka wari ubaye ku nshuro ya 15, wabaye tariki 06 Nzeli 2019 ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze witabirwa ku rwego rwo hejuru.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul
Kagame yitabiriye uyu muhango 'Kwita Izina 2019' ashimira abaturage bo mu karere ka Musanze uburyo
bita ku ngagi anabasaba kurushaho kuzitaho. Uyu muhango witabiriwe kandi
n’icyamamare Ne-Yo, Tony Adams, Louis Van Gaal, Meddy, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, umunyamideri
Naomi Campbell, Sherrie Silver, Areruya Joseph n’abanyacyubahiro batandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo. Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe
n'abarimo King James, Riderman na Senderi International Hit.
Perezida Kagame asuhuza abitabiriye uyu muhango
Abana b’ingagi 25 bavutse muri uyu mwaka wa 2019 biswe amazina n’abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zitandukanye kuva muri politiki kugera mu mikino n’imyidagaduro. Mu bantu bise amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, harimo n’umusore Niringiyimana Emmanuel w'imyaka 23 wakoze umuhanda wa Km 7. Muri iyi nkuru turakugezaho amazina yiswe abana b’ingagi ndetse tunakwereke amafoto utabonye y’uyu muhango.
Perezida Kagame hamwe n'abantu bise amazina abana b'ingagi
Amazina yiswe abana 25 b’ingagi bavutse muri uyu mwaka ni:Ingando, Isanzure, Igihango, Sura u Rwanda, Irembo, Inkoramutima, Kira, Indongozi, Umukuru, Intego, Uhiriwe, Nimugwire mu Rwanda, Uruti Nazirian, Intarutwa, Inganji, Ikirenga, Ibirori, Karame, Inararibonye, Ituze, Bisoke, Umwihariko, Ingoga, Inzobere na Biracyaza.
Icyamamare Ne-Yo yitabiriye uyu muhango anita izina umwana w'ingagi, yamwise 'Biracyaza'
Twabibutsa ko abana b’ingagi biswe amazina mu 'Kwita Izina 2019' ari abavutse hagati ya tariki 1 Nyakanga 2018 n’iya 11 Gicurasi 2019. Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.
REBA AMAFOTO UTABONYE Y'UMUHANGO WO 'KWITA IZINA 2019'
Perezida Kagame hamwe n'abandi banyacyubahiro
Perezida Kagame asuhuza Louis Van Gaal
Perezida Kagame asuhuza Niringiyimana wakoze umuhanda wa Km 7
Umubyinnyi w'icyamamare w'umunyarwanda, Sherrie Silva
Ange Kagame hamwe n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye 'Kwita Izina 2019'
Abise amazina abana b'ingagi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y'UYU MUHANGO
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO