RFL
Kigali

MINISPOC yifatanyije n'umuryango w'umukinnyi wa filime 'Rwasa' uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/09/2019 11:52
2


Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda yifatanyije n’umuryango w’umukinnyi wa filime, Nsanzamahoro Denis ‘Rwasa’ uherutse kwitaba Imana azize indwara ya diabetes.



Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Nsanzamahoro Denis rwamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019, aguye mu bitaro bya CHUK, aho yari amaze iminsi ine arwariye. Uyu mugabo yababaje benshi mu banyarwanda banyuzwe na filime zitandukanye yakinnye mu myaka irenga 20 yari amaze muri aka kazi.

Abo bari baziranye n’abamumenye kubera ibikorwa bye bagiye ku mbuga nkoranyamba bashyiraho amafoto ye n’amagambo y’akababaro. Benshi bamwibukira ku mutima we wo gukunda abantu no gufasha byatumye agira inshuti nyinshi cyane.

Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite mu nshingano ibijyanye n’ubuhanzi, nyakwigendera Nsanzamahoro Denis yakoraga, ibinyujije kuri Twitter yifatanyije n’umuryango we inamushimira uruhare yagize mu guteza imbere sinama nyarwanda. Ubutumwa bwa MINISPOC bugira buti:

MINISPOC yifatanyije n’umuryango mugari wa sinema nyarwanda n’umuryango wa Nsanzamahoro Denis, umukinnyi wa filime witabye Imana kuri uyu wa 05 Nzeli 2019. MINISPOC izirikana uruhare rwe mu guteza imbere sinema nyarwanda kandi yihanganishije umuryango we.

Uretse gukina filime Nsanzamahoro yabaye umu-DJ mu tubyiniro dutandukanye twahoze muri Kigali nka Cosmos, Casablanca, Cadillac n’utundi. Yakoze kuri Radio Flash FM mu biganiro by’imyidagaduro birimo ‘Flash Back Sunday’ ikiganiro cyagarukaga ku ndirimbo zakanyujijeho mu bihe bya kera na ‘Kigali Top 20’ ikiganiro cyacurangagwamo indirimbo 20 zikunzwe muri Kigali.

Filime zitazibagirana yakinnyemo zirimo “Rwasa” yamwitiriwe, “Ay’urukundo”, “Sakabaka”, “Le Petits Pays” ari nayo ya nyuma, “100 Days”, “Sometimes In April” n’izindi nyinshi. Biteganyijwe ko azashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeli 2019 aho hazabanza kumusezeraho aho yari atuye ku Kicukiro nyuma agashyingurwa mu irimbi rusange rya Rusororo.


Nsanzamahoro Denis 'Rwasa' yitabye Imana azize indwara ya Diabete

Umwanditsi: Muvunyi Arsene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwimana4 years ago
    uyum unua rababajenihanganishijeumuryangow
  • nicbahati4 years ago
    mubyukuri nkumwanditsi kandi wumucyinnyi mbabajwe numuvandimwe Denis kumubura mubuzima bwakimuntu intekerezo zanjye zamwerekezagaho mubyo nandikaga ark birangie mumutwe wanjye ubae nkumusazi.gsa ntibyoroshye ark lmana nimwakire muburuhukiro yatugeneye nanjye ejo ninjye nae ark umusanzuwe uzampora muntekerezo sinzakwibagirwa rwasa





Inyarwanda BACKGROUND