Hari hashize igihe kigera ku mezi atatu (3) sosiyete ya mbere mu Rwanda mu itumanaho , MTN Rwanda ishyiriyeho abafatabuguzi bayo bari munsi y’imyaka 23 poromosiyo ya 'Izihirwe na YOLO' (Izihirwe with Yolo). Iyi poromosiyo isize rumwe mu rubyiruko rubaye aborozi.
Iyi poromosiyo
uyinjiyemo yamuhaga amahirwe yo guhatana mu bagomba gutsindira ibihembo bitandukanye birimo, telephone
igendanwa (Smart phone), mudasobwa, imipira yo kwambara, amafaranga y’u Rwanda
ibihumbi magana atanu (500,000) n’inka ari
na cyo gihembo gikuru.
Iyi poromosiyo
yarangiranye n’uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019. Rumwe mu rubyiruko rwayitabiriye ruvuga ko rwashimishijwe
no kuba ruyikuyemo ibihembo bigiye kubafasha guhindura ubuzima biteza imbere.
Abahawe telefone mu gusoza Izihirwe na Yolo
Ibi bamwe
babigarutseho mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA mu muhango wo gutanga ibi
bihembo wabereye ku biro bya MTN Rwanda biri i Remera (MTN Service Center/Remera)
iherereye ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali.
Jean Bosco
watsindiye ibihumbi magana atanu
by’amafaranga y’u Rwanda n’ibyishimo
byinshi yagize ati "Ndishimye cyane, ndashimira Imana na MTN Rwanda. Ntabwo ndemera ko ari byo
kuva kuwa Gatatu bampamagaye, numvaga ari abatekamitwe kugeza mu kanya."
Izihirwe na Yolo isize bamwe mu rubyiruko birahira MTN ibagize aborozi
Abenshi mu
bagize amahirwe yo gutsindira ibihembo, bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga
bagiye bagaragaza ibyinshimo bakavugako MTN ikomeje gufasha urubyiruko kwiteza
imbere.
Ubuyobozi bwa MTN bwavuze ko iyi poromosiyo yitabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) bunavuga ko ibyiza biri imbere ndetse ko MTN Rwanda igifite izindi gahunda nziza zigenewe urubyiruko no guha serivise zinoze abanyarwanda muri rusange.
Ibyishimo ku bahawe ibihembo na MTN binyuze muri Izihirwe na Yolo
INKURU+AMAFOTO: Valens Neza-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO