RFL
Kigali

Abari muri Miss Supranational Rwanda bakinnye ikinamico ishingiye ku mukobwa wiyahuriye kwa Makuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 11:11
4


Abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 berekanye impano zitandukanye bifitemo mu buryo bwo kwishimisha, bamwe bakina ikinamico ishingiye ku mukobwa wiyahuriye kwa Makuza.



Byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuri Hotel Lapalisse Nyandungu aho bamaze iminsi itatu bakorera umwiherero. 

Impano z’aba bakobwa uko ari 15 zari ziganjemo kuririmba no kubyina, kumurika imideli,kuvuga imivugo no gukina ikimico.

Umutoni Shanitah na Mutoni Queen nibo babimburiye abandi mu kwerekana impano aho babyinnye indirimbo “Gake” ya Igor Mabano na Nel Ngabo.

Umukundwa Clemence  yameje bagenzi abyina imbyino zinyuranye za kizungu aherekejwe n'indiriombo ya Rihana "Only Girl"

Uwase Aisha yabyinnye indirimbo iri mu njyana y’ikinimba, Umutoniwase Anastasie abyina Kizomba yifashishije indirimbo “Byakoroha” ya Nel Ngabo.

Paulette Ndekwe ari we mukobwa rukumbi werekanye impano yo kuririmba yasubiyemo indirimbo “Je Louis Dirai” ya Celine Dion, Umwali Sandrine yabyinnye “Ijya Kumurema” ya Cecile Kayirebwa, naho Yvette Magambo abyina I Bwiza ya Eric Mucyo na Jay Polly.

Neema Nina yabyinnye indirimbo “Kanjogera” ya Masamba, Uwababyeyi Rosine na Umulisa Divine bakinnye ikinamico ishingiye ku mukobwa wiyahuye kubera umukobwa  umusore wamuhemukiye.

Aba bakobwa bagaragaje ko n’ubwo umukunzi wawe yaguhemukira kwiyahura atari wo mwanzuro mwiza.

Umuhoza Karen yavuze umuvugo ushimagiza abakobwa b’abanyafurika Umwali Bella na Gihozo Aldo na Umufite Anifa berekana yo kumurika  imideli.

Impano z'aba bakobw ntabwo zizagenderwaho mu gutanga amanota ku munsi wa nyuma.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeri 2019 kuri Kigali Serena Hotel aho uzahiga abandi azahembwa amafaranga miliyoni imwe no guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ku rwego Isi muri Pologne.

Umunyana Shanitah na Mutoni Queen babyinnye indirimbo ya Igor Mabano

Magambo Yvette yateze amaboko nk'inyambo

Umuhoza Karen ni umusizi


Uwabyeyi Rosine yarize ashushanya umukobwa wehemukiwe mu rukundo

Umufite Anipha yiyerekanye nk'umunyamideli

Uwase Aisha mu kinimba

Umukundwa Clemence yerekanye ubuhanga mu kubyina indiirmbo za kizungu

Umutoniwase Anastasie yabyinnye kizomba

Umulisa Divine yakinnye yishongora ku mukobwa yatwaye umukunzi

Inkuru ya Arsene Muvunyi-Inyarwanda.com

AMAFOTO: StoryKast






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SANDRINE4 years ago
    yes bcse GOD has all ways of your life in his hands
  • eli4 years ago
    ariko mana we, ubu barebye basanga ariyo nkuru bakimo ikinamico? ubushinyaguzi . bagiye kuba nkababandi bakiniye kunka ngo barimo gukamira amata mu kadobo ka OMO?
  • Tango4 years ago
    Ntago abazungu bazi kubyina muramenye ntimukite imbyino zacu ngo ni iza kizungu, imbyino zacu tuzishakamo amapa atandukanye tukayaterateranya hakavamo izindi, muramenye rero ntimukibeshye muzita ngo kizungu kuko nta muzungu wamenya kubyina bo barasimbuka ngo babyinnye , nako bashobora gake ni ako batwigiraho twebwe abanyafurika.
  • Gaia4 years ago
    Shame on them!!!! Ntago bakwiye gukina ku kababaro kundi. Shame on the organizers as well. Ntago bari bakwiye kwemera ko iriya kinamico ikinwa mu gihe ari ku muntu wabuze ubuzima. Hari uburyo bwinshi bwo kugaragaza impano ariko udakinnye ku mubyima ku witabye Imana. Abafaransa baravuga ngo « rira bien qui rira le dernier »





Inyarwanda BACKGROUND