RFL
Kigali

Rusizi: Ikiganiro na Crezzo G urangamiye kwambuka East Africa akagera i Burayi binyuze mu ndirimbo ye nshya ’Urihariye’-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2019 14:44
4


Nk’uko bisanzwe Inyarwanda.com igutegurira amakuru meza agezweho ndetse ikanasura bamwe mu bafite aho bahuriye n’imyidagaduro kimwe n’abandi bafite ibyo bakora mu buryo bwo kubafasha kumenyekanisha impano zabo. Uyu munsi twaganiriye na Habimana Samuel uzwi nka Crezzo G ukorera umuziki muri Rusizi.



Samuel HABIMANA ukoresha amazina ya CREZZO G SAMUELO muri muzika ni umuhanzi nyarwanda wavukiye mu ntara y’Uburengerazuba, akarere ka Rusizi. Yize amashuri abanzi, ayisumbuye na Kaminuza. Yatangiye ibikorwa by’ubuhanzi muri 2010 ariko abikora abifatanya n’amasomo kugeza ubu aracyabimo.


Crezzo G Samuelo

Umuziki yawutangiriye mu karere ka Rusizi aza kuhava muri 2015 ari bwo yaje kuwukomereza muri Kigali ubu akaba akorana na Studio INGENZI RECORDS. Amaze gukora ibihangano bitandukanye byaba ibyo yakoze ku giti cye ndetse n’ibyo yakoranye n’abandi bahanzi byose hamwe bikaba bigera kuri 18.

Inyarwanda: Mu bihangano byose 18 ufite ibihangano, ibyo wumva ko byahangana ku isoko rya Muzika Nyarwanda bingana iki?

Creezo G: Mu bihangano 18 maze gukora 10 muri byo nizera ko byahangana ku isoko rya muzika Nyarwanda by’umwihariko ndetse no ku rwego rwa East Africa cyane ko harimo n’ibiri mu ndimi zitandukanye nk’igifaransa, igiswahili n’icyongereza.

Inyarwanda: Ese ni iki nyamukuru gituma izina ryawe ridatumbagira ngo rishashagirane mu ruhando rwa Muzika rive i Rusizi rigere n’ahandi?

Crezzo G: Muri rusange usanga ikibazo cy’amikoro macye kiba imbogamizi ku bantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye bityo bigatuma amazina yabo adatumbagira. Igituma nanjye izina ryanjye ridatumbagira cyane ni amikoro make. 

Kubera ko muri iki gihe uba usabwa gukora imiziki ifite quality nziza, ukayikorera amashusho meza ndetse na promotion bijyanye, iyo nta mikoro ahagije rero, ukaba ntanabantu ufite bagufasha mu ikorwa byawe ngo bashoremo ubushobozi bw’amafaranga, bituma umuntu adatera imbere cyane ngo yamamare ku rwego rushimishije.

Inyarwanda: Ubona hakorwa iki ngo izina ryawe ryaguke?

Crezzo G: Icyo mbona cyakorwa ngo izina ryanjye ryaguke, ni uko nabona inyunganizi mu byo nkora, haba mu buryo bw’amafaranga ndetse na promotion y’ibihangano byanjye mu buryo butandukanye nko mu itangazamakuru no gutumirwa mu bitaramo bitandukanye byatuma izina rikura ku rwego rushimishije. Muri macye nkeneye umuntu untera ingabo mu bitigu tugafatikanya, kuko hari ibyo nakwishoborera njyenyine ariko hari nibyo natashobora undi yamfasha gukora tugakora ubuhanzi buutanga umusaruro.

Inyarwanda: Hari icyo wowe uteganya kubikoraho wowe haba gushaka ugufasha cyangwa gutekereza uko wakwifasha?

Crezzo G: Icyo nteganya ku bikoraho ni ugukomeza gukora ibihangano bifite ireme n’umwimerere, gushaka abafatanyabikorwa no kugerageza kubigeza kure mu buryo butandukanye.

Inyarwanda: Ufite rero indirimbo nshya?

Crezzo G: Yego mfite indirimbo nshya yitwa “Urihariye” nakoranye n’umuhanzikazi Nyarwanda uri gutangira muzika witwa MILGA LEE

Inyarwanda: Ni iki cyaguteye gukora iyi ndirimbo ukayita iryo zina?

Crezzo G: Indirimbo nayikoze ngirango ifashe abakundana, kuko ari indirimbo y’urukundo yerekana abantu bakundana bishimanye. Burya iyo ufite uwo ukunda kumutaka ntako biba bisa. Niyo mpamvu niyambaje Milqa Lee kugira ngo turusheho gutambutsa ubutumwa buyikubiyemo mu buryo buboneye kandi bwumvikana.

Inyarwanda: Ujya guhitamo uriya mukobwa mwayikoranye washingiye kuki niba koko mwese mufite urugendo rukomeye rwo gushaka gucengera muri Muzika y’iwacu no hanze?

Crezzo G: Guhitamo Milqa Lee nashingiye ko ari umuhanzikazi ufite ijwi ryiza kandi ushoboye unashobotse. Mu buzima busanzwe yari asanzwe ari inshuti yanjye bisanzwe kuko twiganye muri Kaminuza ndetse tunahurira mu itsinda rya SAMA BOND aho tugamije gutezanya imbere mu buhanzi bwacu.

So ngize igitekerezo cyo gukorana n’umukobwa nsanga ntajye guhera kure kandi ijya gutera uburezi ibwibanza, biba byoroshye kandi gukorana n’umuntu musanzwe muziranye kuko abakuzi nawe umuzi kuburyo guhuza biborohera muri byose.namubwiye igitekerezo mfite agiha umugisha dukora indirimbo gutyo tugamije gufasha abakundana

Inyarwanda: Ubona iriya ndirimbo mwakoranye ari irihe tafari izongera ku muziki wawe n’uwe muri rusange ushingiye no kurwego wari uriho?

Crezzo G: Iyi ndirimbo URIHARIYE ntekereza kandi nizera ko izatuma umubare wabakundaga ibihangano byanjye wiyongera bityo bitumen career yanjye yaguka na cyane ko benshi mu bamaze kuyumva bambwirako ari nziza kandi irimo amagambo meza ari kubafasha mu rukundo rwabo.

Inyarwanda: Ni iki wasoza usaba abakunzi bawe, abakunzi b’umuziki wawe muri rusange?

Crezzo G: Nasoza nsaba Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abakunzi ba muzika gushyigikira impano zitandukanye z’abana b’u Rwanda baba abo bazi cyangwa batazi kuko iterambere rya mugenzi wawe nawe aba ari iryawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.


Amwe mu mafoto agaragara mu ndirimbo 'Urihariye' ya Crezzo G 

UMVA HANO INDIRIMBO URIHARIYE YA Crezzo G MILGA LEE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donatien Ufitimfura 4 years ago
    CREZZO G rwose ni umuhanzi ushoboye nakomereze aho ,bizacamo nawe ubwe arihariye mu ri muzika nyarwanda kuko imyandikire ye ni bacye bayifungura imishumi. Mwifurije ishya n'ihirwe mu mishinga ye ya music kdi mu bushobozi bucye tumuri inyuma turamushyigikiye
  • Claire 4 years ago
    Courage Crezzo.
  • Nadia4 years ago
    Najyaga numva abashuti banjye bakuvuga nkagira ngo ni ibikabyo kugeza ubwo Ku itariki 09/08/2019 nkwiboneye Live mu gitaramo wari wakoreye Hilltop Hotel na Bruce Melodie. Nabonye uri umuhanzi w'umuhanga kandi ucisha make. Indirimbo zawe zuje ubuhanga,umwimerere ndetse n'ubutumwa butangaje.
  • Rodha4 years ago
    Courage musore wacu knd turahabaye





Inyarwanda BACKGROUND