RFL
Kigali

Audia Intore yasohoye indirimbo yifashishijemo amagambo yo mu mwandiko “Uri mwiza Mama”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2019 12:29
0


Umuhanzikazi mu njyana Gakondo Audia Intore yashyize ahagagara indirimbo nshya yise “Uri mwiza Mama”. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo ari mu mwandiko “Uri mwiza Mama” uboneka mu bitabo by’Ikinyarwanda byo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.



Audia Intore amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Urungano’, ‘Umugozi umwe’ yashyize hanze, n’izindi nyinshi. Asanzwe abarizwa muri Gakondo Group itarama henshi mu birori no mu bitaramo.

Yabwiye INYARWANDA ko akunda ababyeyi n’ubwo atagize amahirwe yo kugira umubyeyi. Avuga ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo ashimire buri mubyeyi we. Ati “ Iyi ndirimbo nayanditse ndi mu bihe byiza cyane ntekereza ko ubutumwa bwanjye bwagera hose kandi mvuga ko ababyeyi bazahora mu mitima yacu.”

Yungamo ati “Iyi ndirimbo nayituye ababyeyi bose bakoze kandi bakuzuza neza inshingano za kibyeyi. Nyituye kandi wowe nyagasani yemeye ko mvukiraho waritanze mu buryo bwinshi kandi akandeberera.”

Audia avuga ko ashima umubyeyi we wamwibarutse akamukunda, akamutoza umuco ndetse akamwigisha n’ikinyabupfura.

Muri 2012 nibwo Audia yatangiye gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’abanyarwanda n’abandi.  Nyuma yaho nawe atangira gukora indirimbo ze ku giti cye aho kuri ubu afite indirimbo eshanu.

Amaze kuririmba mu bitaramo no mu bukwe atibuka neza umubare, gusa avuga ko yaririmbye muri: ‘Umurage nyawo Kamaliza Concert’, ‘Iwacu Concert’, ‘Gakondo Accoustic Gala’, ‘Rwanda Connect Gala’, ‘Smart Service Awards’ n’ibindi byinshi.

Audia Intore yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Uri mwiza Mama"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "URI MWIZA MAMA" YA AUDIA INTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND