RFL
Kigali

VIDEO: Kuva mu nkambi i Ngozi kugera i Kampala kwa Jose Chameleone: Ubuzima busharira bw'umuhanzi Gallas

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2019 11:32
1


Mu 1998 Bihozagara Jacques wari ufite imyaka itatu y’amavuko we n’umuryango we wari utuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bahunganye n’abandi Banyumurenge bameneshejwe muri icyo gihugu. Twaganiriye nawe atubwira ubuzima bushaririye yanyuzemo.



Bagiye gutura mu Karere ka Muhanga, nta sambu yo guhinga bafite, nta mafaranga yo gutangiza ubucuruzi, yewe nta n’umuryango bari baje basanga. Uyu musore wiyise Gallas bitewe n’umuziki yabwiye INYARWANDA ko mu buzima bwo mu Rwanda babayeho batunzwe n’abakirisitu kuko umubyeyi we yari umupasiteri.

Ati “ Twabayeho mu buzima butagira isambu, butagira ahandi hantu dutegeye cyane ko papa wanjye yari pasiteri, ntiyize andi mashuri asanzwe bwari ubuzima bwa gipasiteri.”

Nyuma y’imyaka 10 basa n’abatekanye mu Rwanda, idini umubyeyi we yasengeragamo ryaje gufungwa ubuzima burakomera cyane kuko amafunguro n’icumbi bahabwa byari bitakiboneka, bahita bafata icyemezo cyo kujya kuba mu nkambi mu Burundi ari naho ababyeyi bakiba.

Ati “Ubuzima muri rusange bugirwa n’amafaranga, cyangwa se ukaba ufite isambu, ufite inzu ubamo cyangwa ufite ubushobozi bwo kuyikodesha. Ibyo byose ntabyo twari dufite. Kuko ababyeyi banjye icyo bari bashoboye ni ako kazi k’ubupasiteri mu gihe kari karangiye ubuzima bwahise bucurama, imibereho iba mibi twisanga mu buzima bw’ubuhungiro gutyo.”


Gallas wakuriye mu nkambi yahinduriwe ubuzima n'umuziki

Ubuzima bwo mu Nkambi

Gallas n’umuryango we bageze mu Nkambi ya Ngozi mu 2007 batangira kubaho mu buzima bw’ubuhunzi nabwo butari bworoshye gusa ngo bwarutaga ubwo mu Rwanda. Ati “ Ubuzima bwo mu nkambi ntibujya buba bwiza ariko ugereranyije n’ubwo twari turimo icyo gihe twabashije kubona icyo kurya, inzu uko iba imeze kose ntabwo uyikodesha, byibuze twabaye nk’abongera gusubira mu buzima ho gato.”

Uyu musore wari ufite impano yo kuririmba kuva akiri umwana, yayikoresheje mu nkambi akajya aririmba mu minsi mikuru itandukanye yahizihirizwaga atangira kugenda amenywa n’abantu batandukanye anatumirwa mu butaramo byo hanze y’inkambi.

Gallas avuga ko iyo yaririmbaga yahembwaga ibintu bitandukanye byafashaga umuryango gukomeza gusunika iminsi ntibicwe n’inzara mu gihe babaga bategereje ibiryo. Ati “Hari igihe naririmbaga bakampa ihene nkayigurisha. Kuko mu nkambi babaha ibiryo bike, bya biryo bigashira ukwezi kutarashira nkagurisha nk’iyo hene tugahaha ugasanga tumaze nk’amezi atandatu tutarabura ibyo kurya.”

Ajya kwinjira bwa mbere muri studio yabifashijwe n’umusirikare w’umurundi washimye impano ye akemera kumurihira amafaranga kugira ngo atunganye indirimbo ze. Muri iki gihugu kandi yakoranye indirimbo n’umuhanzi Lolilo uri mu bakomeye.


Gallas yamaze gukorana indirimbo na Jose Chameleone

Yagarutse mu Rwanda akora mu kabari

Akirangiza kwiga mu mashuri yisumbuye, Gallas yasanze ubuzima bwo kuba nkambi butazamufasha gukabya inzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye, afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ashakisha akazi kugira ngo abone uko yakora umuziki we.

Ati “ Nafashe umwanzuro w’uko ntashobora kuzaba mu nkambi mu buzima bwanjye bwose. Nazengurutse Kigali yose akazi ndakabura ngeze mu Migina imbere ya Sitade hari utubari njya kubazamo akazi, umugore wari nyirako arambwira ati ‘hari umukozi ngiye kwirukana genda utegereze gato nzaguhamagara.”

Yaje kubona ako kazi nabwo bigoranye aragakora ahembwa amafaranga ibihumbi 30 akajya akuramo amafaranga yifashishije akorana indirimbo n’abahanzi bari batangiye kwamamara nka Davis D na Mr Kagame.

Yabaye umwogoshi muri Kenya, ahindura amateka

Gallas yivugira ko yabayeho ashaka guhundura ubuzima bwe n’umuryango umaze imyaka irenga 10 utuye mu nkambi, ibintu byatumye akoresha imbaraga ze zose ashakisha ubuzima.

Nyuma yo gukora mu kabari mu Rwanda yerekeje muri muri Kenya asanga yo inshuti ye yabagayo atangira akazi ko kogosha abantu ntaho yari yarabyize. Ati “Yanyigishije kogosha nk’iminsi itatu mpita njya gushaka akazi ntabizi nkajya nogosha umuntu nkashiduka namuteye uruhara.”


Umuhinde Shiva yiyemeje gufasha Gallas agakizwa n'impano ye

Muri aka kazi nibwo yahuriyemo n’umuntu wamwumvise ari kuririmba indirimbo ya Kidumu, akunda ijwi rye yiyemeza kumuhaza n’umuhinde wari ukeneye abana bafite impano, ubuzima buhinduka gutyo.

Ati “ Numvise telefone umuntu ampamagaye arambirwa ati ‘uze tubonane bambwiye ko uri umuhanzi indirimbo zawe ndazishima’. Ndangenda nsanga ni umusore w’umuhinde witwa Shiva arambwira ati ‘va muri ako kazi ibyo ukuramo nzagerageza kubiguha ukore umuziki wawe.”

Kuva 2017 kugeza n’ubu Gallas na Shiva baracyakorana kandi yamuhinduriye ubuzima kuko yatangiye kurya ku mafaranga awukuyemo ndetse ni wo umutunze.

Indirimbo yakoranye na Chameleone ayitezeho byinshi

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Gallas yakoze indirimbo ivuga ku bigwi by’umuhanzi wo muri Uganda Chameleone imukora ku mutima yiyemeza kumushaka ngo amutere inkunga.

Ati “ Yafashe agace k’indirimbo yanjye agashyira kuri Instagram ye aravuga ati ‘umuntu uzi uyu mwana yampuza nawe tukabonana tugakorana indirimbo nkagira inkunga nshyira ku muziki we.”


Impano ye yamwinjije mu muryango wo kwa Mayanja

Byarangiye ahuye na Chameleon yitabira n’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 anahava bakoranye indirimbo bise “Dereva” isigaje gukorerwa amashusho ikabona gusohoka.” Gallas yemeza ko iyi ndirimbo umunsi yasohotse, izamugeza ku rwego rukomeye rurenze cyane urwo ariho kuri ubu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GALLAS


Umwanditsi: Muvunyi Arsene-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Curry4 years ago
    Wow courage musore ibyiza biri imbere





Inyarwanda BACKGROUND