RFL
Kigali

Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yitabye Imana ku myaka 95

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/09/2019 8:02
2


Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yitabye Imana ku myaka 95 nyuma y'igihe yari amaze ari kuvurirwa muri Singapore.



Urupfu rwa Robert Gabriel Mugabe wari ufite imyaka 95 rwatangajwe n'umwe mu bo mu muryango we nk'uko tubikesha BBC.  Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe ku butegetsi n'abasirikare kubera igitutu cy'imyivumbagatanyo ya rubanda.

Onathan Moyo wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y'ibyabaye ati: "Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije; Izina ry'Imana nirishimwe".

Mu ntangiriro z'ukwezi gushize muri uyu mwaka wa 2019 Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe ku butegetsi yatangaje ko umukambwe Robert Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore.

Yagize ati: "Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw'igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa". Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.

Bwana Mugabe ni we washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk'intwari y'iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku isi no muri Afurika by'umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.

Mu bihe bya byuma by'ubutegetsi bwe ariko ubukungu bwa Zimbabwe bwaraguye mu biryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry'igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100.

Ibihe by'ingenzi byamuranze:

-Robert Mugabe yavutse mu cyahoze ari Rhodesia tariki 21 z'ukwa kabiri 1924 yiga mu mashuri ya kiliziya gatolika aba umwalimu.

-Yize muri kaminuza ya Fort Hare muri Afurika y'epfo nyuma ajya kwigisha muri Ghana, aho yafashe ibitekerezo by'ubwigenge bya Kwame Nkrumah, anahashakira umugore we wa mbere Sally.

-Mu 1964 ari muri Rhodesia, yise guverinomana y'abazungu 'cowboys', yarafashwe afungwa imyaka irenga 10 nta rubanza. Umwana we w'umuhungu yapfuye afunze yangirwa no kujya kumushyingura.

-Mu 1973 nubwo yari agifunze, yatorewe kuyobora ishyaka Zanu, arekuwe yahise ajya muri Mozambique atangiza intambara kuri Rhodesia.

-Mu 1976 yavugiye i Londres ko igusibuzo cyonyine cyo guha ubwigenge bwa Zimbabwe ari imbunda.

-Mu 1979 batangaje ubwigenge, Rhodesia yitwa Zimbabwe, mu 1980 haba amatora arayatsinda aba minisitiri w'intebe.

-Yavuguruye ubukungu bwa Zimbabwe bushingira ku buhinzi n'uburezi.

-Hagati mu myaka ya 1980 yashinzwe ubwicanyi bw'ibihumbi by'abo mu bwoko bwa Ndebele bashinjwaga gushyigikira Joshua Nkomo wamurwanyaga.

-Mu 1987 yavanyeho umwanya wa minisitiri w'Intebe aba Perezida, mu 1996 yatorewe manda ya gatatu.

-Muri uyu mwaka yarongoye Grace Marufu nyuma y'uko umugore we wa mbere yishwe na Cancer, bashakanye ariko n'ubundi bamaze kubyarana kabiri, umwana wabo wa gatatu yavutse Mugabe afite imyaka 73.

-Mu 2000 yugarijwe cyane n'ishyaka MDC ritavuga rumwe nawe rya Morgan Tsvangirai.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime K.4 years ago
    .R.I.P Mugabe ,the real african freedom fighter...........In Zimbabwe and all Africa you are Hero.
  • banzubaze steven4 years ago
    Imana imwakire





Inyarwanda BACKGROUND