RFL
Kigali

Ne-Yo yageze i Kigali ateguza ibihe by’umunezero mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2019 2:33
0


Umunyamerika w’umubyinnyi w’umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi ubifatanya no gutunganya indirimbo; Shaffer Chimere Smith wahisemo kwitwa Ne-Yo [Gogo], yageze i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2019 ateguza ibihe by’umunezero mu gitaramo azakora aganura Kigali Arena.



Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Miss Independent’ yageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa saba n’iminota 12’. Yazanwe n’indege ya Turkish Airlines KT 612 yaturutse mu Mujyi wa Istanbul.

Yasohotse mu kibuga cy’indege ari kumwe n’itsinda rye ndetse n’abashinzwe umutekano we bamwakiriye i Kigali.

Mu gihe cy’umunota umwe n’amasegonda 12’, Ne-Yo yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko rwari urugendo rurerure ava muri Leta zunze ubumwe za Amerika agera ku butaka bwo mu Rwanda.

Ne-Yo bigoye kubona yakuyemo ingofero, yavuze ko yiteguye kugirana ibihe byiza n’abanyarwanda. 

Ati “Rwari urugendo rurerure. Ndi hano kugira ngo mpagirire ibihe byiza n’abanyarwanda. Igitaramo kizaba ari cyiza kandi ari agatangaza kuri buri wese.”

Ne-Yo yavuze ko yiteguye kwishimana n'abanyarwanda

Yavuze ko n’ubwo ari ku nshuro ya mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda yiteguye mu buryo buhagije  gutanga umunezero mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi nyarwanda.

Yavuze ati “Ni ku nshuro ya mbere ngiye kuririmbira i Kigali, nzaririmba ndetse mbyine, mfite byinshi nzakora. Mpora niteguye rwose kandi bizaba ari ibihe by’umunezero.”

Ne-Yo ni umwe mu b’amazina azwi bazita amazina abana b'ingagi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2019 mu muhango uzabera mu Kinigi.

Azakorera igitaramo muri Kigali Arena kuwa 07 Nzeri 2019 abanzirijwe ku rubyiniro na Bruce Melodie, Meddy, Charly&Nina na Riderman.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko ashyize hanze album zitandukanye yujuje indirimbo zagiye zikundwa mu buryo bukomeye. Mu 2006 yasohoye album yise ‘In My Own Words’; 2007 yasohoye album yise ‘Beacause of you’.

2008 yasohoye ‘Year of the Gentleman’, 2010 yasohoyse ‘Libara Scale’, 2012 yasohoye ‘R.E.D’, 2015 yasohoye ‘No-Fiction’ naho 2018 yasohoye ‘Good Man’.

Ne-Yo yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Miss independent’, ‘So sick’, ‘Sexy love’, ‘In a million’, ‘Do you’ n’izindi nyinshi.

Imodoka Ne-Yo yagendeyemo ajya kuri Hoteli

Ne-Yo yageze i Kigali ateguze uburyohe mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND