RFL
Kigali

Akanyamuneza kuri Sherrie Silver wasuye ingagi mbere yo kwita izina imwe muri zo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2019 19:09
0


Umubyinnyi w’umunyarwandakazi wabigize ubwuga Sherrie Silver yabanje gusura pariki y’Iburunga mbere y’uko yita izina umwe mu bana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.



Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w’imyaka 24 akaba umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo imaze igihe ibica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019, mu Kinigi mu Karere ka Musanze hazabera umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka. Uyu ni umwe mu mihango ikomeye yitabirwa n’abantu bakomeye baturutse mu mpande z’Isi.


Sherrie Silver yasuye Pariki y'ibirunga mbere yo Kwita Izina

Kwita Izina yo muri uyu mwaka izitabirwa na Louis Van Gaal watoje Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona n’izindi, umuhanzi Ne-Yo, Tony Alexander Adams wakiniye Arsenal, umubyinnyi w’icyamamare ku Isi ukomoka mu Rwanda Sherrie Silver, umunyamideli Naomi Campbell n’abandi benshi.

Kugeza ubu bamwe mu bashyitsi bamaze kugera mu Rwanda abandi bategerejwe kugera i Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Sherrie Silver wamamaze kugera mu Rwanda, yahise yerekeza mu Karere ka Musanze muri Pariki y’Ibirunga abanza kwisurira ingangi zirimo n’iyo azita izina.


Sherrie Silver yishimiye cyane gusura ingagi

Mu mafoto n’amashusho yanyujije kuri Instagram, Sherrie Silver ari kumwe n’umubyeyi Apostle Florence Silver, bari muri pariki y’Ibirunga bishimira gusura ingagi. Abana b’ingagi bazahabwa amazina ku nshuro ya 15 ni 25.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Sherrie Silver w’imyaka 25 yavuze ko kuzamuka imisozi y’Iburunga asura ingagi azahora ibyirahira. Yagize ati: “Ingagi mu cyanya cyazo, umwe mu minsi myiza mu buzima bwanjye. Nazamutse imisozi y’ibirunga njya gusura umwana nzita izina ejo. Kuzamuka umusozi byonyine ni igikorwa cy’indashyikirwa ngezeho.”

Nyuma y’uyu muhango Sherrie Silver ari kumwe n’umwe n’umubyeyi we bazakorera igiterane cy'ivugabutumwa i Nyamirambo tariki 07 Nzeli 2019. Ni igiterane bise 'Bohoka Matimba' gifite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge n'uburaya.


Apotre Florence umubyeyi wa Sherrie Silver


Ingagi zasuwe na Sherrie Silver n'umubyeyi we


Sherrie Silver yiboneye ingagi mbere yo kwita izina umwana umwe muri zo


Guterera ibirunga ntibiba byoroshye, bisaba gifata akaruhuko

Umwanditsi: Muvunyi Arsene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND