RFL
Kigali

11 b’Amavubi bacakirana na Seychelles mu masaha macye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/09/2019 11:30
1


Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.



Nyuma yo kugera i Victoria muri Seychelles, Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma anagena uburyo ikipe igomba guhagarara mu kibuga (4:1:2:3).

Muri ubu buryo abakinnyi 11 b’u Rwanda bagomba gukinamo; Kimenyi Yves (GK,23) ari mu izamu.

Mu bugarira bane (Back 4); Rwatubyaye Abdul (22) na Emery Bayisenge (15) baraba bari mu mutima w’ubwugarizi mu gihe ibumoso haca Imanishimwe Emmanuel (2) ari na ko iburyo hanyura Ombolenga Fitina (13).

Imbere y’abugarira (Holding Midfielder) hari Mukunzi Yannick (6) uraba akina inyuma gato ya Bizimana Djihad (4)  na Haruna Niyonzima (8) akaba ari nawe kapiteni nk’ibisanzwe.

Ku murongo w’imbere hari Meddie Kagere (5) ukina nka rutahizamu mu gihe iburyo hanyura Tuyisenge Jacques (9) naho ibumoso hakanyura Hakizimana Muhadjili (10).


Uburyo bwo guhagarara mu kibuga 

Dore abakinnyi 11 muri rusange:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.23), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Haruna Niyonzima (C,8), Tuyisenge Jaques 9, Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjili 10.


Sugira Ernest na Niyonzima Olivier Sefu (ku mupira) babanje hanze 

Umukino nyirizina uratangira saa munani (14h00’) ku masaha ya Kigali biraba ari saa kumi i Victoria muri Seychelles.


Haruna Niyonzima (8) yabanje mu kibuga araba ari kapiteni 


Rwabugiri Omar (GK) ari hanze ya 11

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jpaul4 years ago
    turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND