RFL
Kigali

Rwema yashwanye na The Mane asimburwa na Aristide wasezeye muri Kina Music

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2019 10:21
3


Rwema Denis wari umaze amezi atandatu ari Umujyanama muri ‘Label’ ya The Mane yamaze kwirukanwa asimbuzwa Aristide Gahunzire wahoze mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music yashinzwe na Ishimwe Karake Clement.



Bad Rama usanzwe ari Umuyobozi wa ‘Label’ ya The Mane we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’amezi abiri. Rwema Denis yasimbujwe Gahunzire Aristide wamaze imyaka irindwi ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bo muri Kina Music, akaza gusezera muri Werurwe 2019. 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Aristide Gahunzire yavuze ko hashize ibyumweru bibiri agiranye ibiganiro na Mupenda Ramadhan wiyise Bad Rama washinze ‘Label’ ya The Mane byasize bemeranyije gutangira akazi muri The Mane. 

Yavuze ko kuba Bad Rama yaramusabye ko bakorana yagendeye ku byo yari asanzwe amuziho kandi azi ibyo yakoraga. Ati “Urumva kugira ngo tugirane ibiganiro ni uko bari bazi ibyo nakoraga n’ubundi na ‘experience’ mfite mu kazi n’ibindi.”


Bad Rama umuyobozi wa The Mane

Ku ngoma ye, Aristide arashaka gukomeza guteza imbere ibikorwa bya The Mane no kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi babarizwa muri iyi ‘Label’. Ati “ ‘The Mane’ ni ‘Label ikomeye ariko ntabwo tunyuzwe n’aho turi ubu turifuza rero gukomeza gukora tukagura ibikorwa."

Yunzemo ati "Ngiye gukoresha ubumenyi mfite mu muziki mfatire aho bari bageze mu rwego rwo kwiteza imbere twese ndetse dushyire ibikorwa bya The Mane ku rundi rwego. Dufashe n’abahanzi gukuza ibikorwa byabo.”


Aristide yagizwe umujyanama mushya muri The Mane

Rwema Denis yabwiye INYARWANDA ko atigeze yirukanwa ahubwo ko hari ibyo atumvikanye na Bad Rama washinze The Mane. Ati “Njyewe ntabwo nasezeye nta n’ubwo nirukanwe ahubwo ntitwumvikanye. Ntabwo The Mane yanyirukana. Ntabwo nakirukanwa kuko ninjirizaga ‘company’ Ahubwo hari ibyo tutumvikanye bibaye ngombwa ko amasezerano ahagarikwa. Ntawanyirukana ubwo se yanyirukana gute?.”

The Mane ibarizwamo Marina Deborah, Safi Madiba, Queen Cha na Jay Polly. Mu gihe cy’amezi atandatu, Rwema Denis yari amaze muri The Mane, asize abahanzi babarizwamo bashyize hanze indirimbo zikunzwe ndetse baririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye.

INYARWANDA ifite amakuru ahamya ko Rwema Dennis yamaze gushyikirizwa ibaruwa imwirukana, gusa Rwema we aranyomoza aya makuru akavuga ko atigeze yirukanwa. Bad Rama Umuyobozi wa ‘Label’ ya The Mane yanditse kuri Instagram avuga ko The Mane ifite umujyanama mushya ari we Aristide.

Rwema Denis yamaze kuva muri The Mane asimburwa na Aristide






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodi4 years ago
    unomuhungu kwasa numupfubuzi ra????? Rwose indoro yabo nukwibimeze uzabambaze
  • Ce4 years ago
    Rwose rwema yakoze kuva muri the mane kuko yari kuzamwicira izina aka ruiruimba
  • Emmanueli ruge4 years ago
    Thanks for allow





Inyarwanda BACKGROUND