RFL
Kigali

Youtube yaciwe Miliyoni $170 kubera gukoresha abana mu nyungu zayo bwite kandi itabifitiye uburenganzira

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/09/2019 10:32
0


Youtube ifitwe n'ikigo cya Google iri mumazi abira aho yaciwe amafaranga y’umurengera angana na miliyoni $170 bitewe no kwica itegeko rigenga ubusugire bw'abana kuri murandasi. Ikigo “Federal Trade Commission(FTC)” ni cyo cyaciye Youtube aya mafaranga nyuma yo kwica itegeko (Children’s Online Privacy Protection Act).



Aya mafaranga ikigo cya Youtube cyiyaciwe nyuma y'uko ikigo cya Facebook cyaciwe miliyaridi $5 nacyo gishinjwa kutubarihiriza amategeko atangwa na FTC. Ikigo cya Youtube cyabanje kwamaganira kure iby'iki kirego, gusa umuyobozi wa FTC “Joseph Simons” yaje ashimangira iby'iki cyaha ko Youtube igomba gutanga aya mafaranga ndetse ko banamaze igihe basa n'ababyirengagiza ariko ngo muri iyi minsi byari bimaze kuba akamenyero.

Yanashimangiye ko Youtube yakuye akayabo muri iki gikorwa cyo gukoresha amakuru ndetse n'amashusho y'abana basura uru rubuga nsakazamashusho. Kuri uyu wa 4 Nzeli 2019 ni bwo byemejwe neza ko Youtube isabwa gutanga miliyoni $170.  

Imiterere y’ikirego Youtube ishinjwa kigiye gutuma yishyura agera kuri miliyoni $170.

Ikirego Youtube ishinjwa na FTC ni uko uru rubuga rukusanya amakuru yerekeye ku bana barebye amashusho yayo ndetse aya makuru rukayagurisha rukayabyaza amafaranga menshi. Ikindi ni uko aba bana baba badafite imyaka y’ubukure ndetse ugasanga akenshi ntibanaba bazi n’ibyo bari gukora bityo Youtube nayo ikayifashisha mu bikorwa byayo byo kwamamaza ndetse n’ibindi bitandukanye aribyo bise kwica itegeko ryubahiriza uburenganzira bw'abana mu mikoreshereze ya murandasi (Children’s Online Privacy Protection Act).

Bagakomeza bavuga ko iki kigo ari naho gikura akayabo. Nyuma y'uko bimaze kwemezwa ko iki kigo kigiye gutanga aya mafaranga cyaciwe, inzobere zitandukanye ndetse n’abacuruzi n'abandi bafite ibigo by’ikoranabuhanga bahagurutse bari imbizi na Leta ya Amerika kubera iki kintu kimaze kuba nk'akamenyero kuko bemeza ko akenshi ibi byaha bashinjwe biba bidafite ishingiro. 

Nk'uko tubikesha vox.com na wired.com, amafaranga yaciwe Google angana na miliyoni $170, ikigo cya FTC kizafata agera miliyoni $136 andi miliyoni $34 zifatwe n'urukiko rwa New York. Benshi bavuga ko ibi bimeze nko guca intege ibigo bikomeye kuko mu mpera z'ukwa Gatandatu ni bwo Facebook yatangaje ko yari imaze kunguka agera kuri miliyaridi $16.9 bahise bayica agera kuri miliyaridi $5 kubera kwangiza itegeko.  Amakuru dukesha CNBC atangaza ko kuva iri tegeko rirengera uburenganzira bw'abana kuri murandasi (Children’s Online Privacy Protection Act (COPPA)) ryatangira gukurikizwa, ari bwo bwa mbere haciwe amafaranga menshi.

Urujijo ruhari nyuma y'iki gihano Youtube ihawe na FTC

Hari kwibazwa ukuntu amashusho ajya kuri Youtube agiye kujya ayungururwa cyangwa atoranywa kugira ngo itegeko rya Children’s Online Privacy Protection Act (COPPA) ritangizwa ndetse n’uburyo bizakorwa gusa inzobere mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bavuze ko bizakunda

Abandi bari kwibaza niba hazashyirwaho ukundi kuntu abana nabo bajya bagira ibiganiro bagenewe gukora cyangwa hakabaho n’ibyo batazajya bareba cyangwa hakajyaho ukuntu hakorwa uburyo bizajya bikorwa ku buryo Youtube itazajya ibona uko ikoresha aba bana mu nyungu zayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND