RFL
Kigali

Tiwa Savage na Burna Boy basubitse ingendo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 15:48
1


Umunya-Nigeria ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika, Tiwa Savage, yatangaje ko yamaze gusubika igitaramo yagombaga gukorera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ku mpamvu y’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga bari muri iki gihugu.



Ni icyemezo cyashyigikiwe n’abarimo Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umunya-Uganda Zari Hassan n’abandi. Tiwa Savage yavuze ko yagombaga kuririmba mu iserukiramuco rizaba kuwa 21 Nzeri 2019 mu Mujyi wa Johannesburg.

Yongeraho ko atakomeza kureberera ubwicanyi bubera muri Afurika y’Epfo. Ati “Ibi birarambiranye. Ku bw’izo mpamvu ntabwo nzaririmba mu iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Johannesburg. Amasengesho yanjye agere ku bahohotewe ndetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibi.”

Soma: Ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y'Epfo ryahagurikije ibyamamare n'abanyapolitiki

Ni mu gihe Burna Boy uheruka i Kigali mu gitaramo muri Intare Conference Arena, yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko atazasubira muri Afurika y’Epfo mu gihe cyose abaturage b’iki gihugu batararekera guhohotera abanyamahanga.

Yagize ati “Sindasubira muri Afurika y’Epfo kuva mu 2017 kandi sinzasubirayo mu gihe cyose Guverinoma ya Afurika y’Epfo itakemura ikibazo. Siniyumvisha n’uburyo bazakemuramo iki kibazo.”

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yakoze uko ashoboye mu gutatanya urubyiruko n’abandi bishoboye mu bikorwa byo guhohotora abanyamahanga muri Afurika y’Epfo. BBC iravuga ko kugeza ubu abantu batanu bamaze kwicwa.


Tiwa Savage yatangaje ko atagikoreye igitaramo muri Afurika y'Epfo

Tiwa Savage na Burna Boy basubitse ingendo muri Afurika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kizzy4 years ago
    congs kur Tiwa Na Burna kuk birakabij mur SA abanyamahanga babamerey nab gus na Leta Nay nigir icyo ikora bitariby benshi barapf





Inyarwanda BACKGROUND