Tuyishimire Bosco wabaye umutoza w'amajwi wa Elayo choir ya UR-Huye iri mu zikunzwe cyane mu gihugu by'umwihariko muri korali z'abanyeshuri, yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndatse yamaze no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Umuzingo w'igitabo'.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tuyishimire Bosco yadutangarije ko yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse akaba azabikomeza. Ati "Ninjiye mu muziki kandi ndakomeje". Yafashe iyi ntego nyuma yo gusoza kaminuza akajya mu buzima busanzwe. Kuri ubu ni umukristo wa ADEPR Ntunga/Rwamagana.
Avuga kuri iyi ndirimbo ye 'Umuzingo w'igitabo' yavuze ko yayanditse agendeye ku gitabo cy''Umugenzi'. Yunzemo ko umuzingo ari kimwe mu byangombwa Mukristo yari afite kugira ngo asoze urugendo. Ku bijyanye n'igihe ateganya gukorera amashusho y'iyi ndirimbo, yavuze ko ashaka kubanza kwamamaza indirimbo ye ndetse mu byo ateganya hafi hakaba harimo n'igitaramo.
Bosco Tuyishimire yatangiye kuririmba ku giti cye
UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUZINGO W'IGITABO' YA BOSCO TUYISHIMIRE
TANGA IGITECYEREZO