RFL
Kigali

Korali Ukuboko kw’Iburyo yamamaye mu ndirimbo ‘Ikidendezi’ yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Si ku kidendezi gusa’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2019 12:08
0


Iyo uvuze korali Ukuboko kw’Iburyo, benshi bahita bayibukira ku ndirimbo ‘Ikidendezi’ yatumbagije ubwamamare bwayo. Ni korali ibarizwa muri ADEPR Gatenga mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu aba baririmbyi bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Si ku kidendezi gusa’.



Seth Kwizera Perezida wa korali Ukuboko kw'Iburyo yabonye izuba mu 1989 yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ya mbere ‘Ikidendezi’ ivuga umurwayi wakiriye ku kidendezi indwara yari amaranye imyaka 38, ariko indirimbo bamaze gushyira hanze ‘Si ku kidendezi’ ikaba ivuga ko atari ku kidendezi gusa habera ibitangaza ahubwo ko n’ubu Imana igikora ibitangaza. Ni indirimbo bafata nk’igice cya kabiri cy’iyo basohoye mbere yatumbagije izina ry’iyi korali. Yagize ati:

Iya mbere ivuga ku gitangaza cyabereye ku Kidendezi aho umurwayi yakiriye indwara yari amaranye imyaka 38, iki gice cya kabiri kigaruka ku bindi bitangaza byo mu gihe cya cyera ariko kikavuga ko na buri wese mu buzima agira ibihamya byinshi by'ibyo Imana yamukoreye cyangwa imukorera.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ikidendezi, Ibyiringiro by’Ubuzima, Imitima yacu, Imirimo, Kuro n’izindi. Kuri ubu aba baririmbyi bari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye bise ‘Ikidendezi Live Concert’ kizaba tariki 01/12/2019 kikazabera ku Gisozi kuri Dove Hotel kuva saa Saba z’amanywa kugeza saa moya n’igice z’umugoroba.


Igitaramo Ukuboko kw'Iburyo bari gutegura

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'SI KU KIDENDEZI GUSA' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO


REBA HANO INDIRIMBO 'IKIDENDEZI' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND